Umugaba w’Ingabo z’Algeria yasobanuriwe urugendo rw’iterambere rya RDF

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugaba w’Ingabo z’Algeria Gen. Saïd Chanegriha yasobanuriwe amateka n’urugendo rw’iterambere rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse amenyeshwa n’imiterere y’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri ubwo Gen Saïd Chanegriha, n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi bagiriye mu Rwanda, basuraga Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Mbere yo gusura Minisitiri w’Ingabo, basuye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga ku Birindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda.

Nyuma yo guhura n’abo bayobozi Gen. Chanegriha yagarutse ku mubano mwiza Ingabo z’u Rwanda zifitanye n’iz’Algeria, aboneraho gushimangira umugambi bafite wo kurushaho kuwimakaza no kuwunoza binyuze muri uru ruzinduko rw’akazi rukurikiye urw’abasirikare bakuru b’u Rwanda bagiriye muri Algeria mu mwaka ushize.

Yagize ati: “Byari ngombwa kuri twe kuza tukibonera inzira zinyuranye dushobora kunyuramo tukarushaho gushyigikira ubufatanye bwacu mu gukemura ingorane z’ahazaza, zijyanye n’imiterere ya Politiki n’ibibazo byibasira Afurika n’uturere tuyikikije.”

Yongeyeho ati: “Ibiganiro byacu ntibyigeze bicogora, kandi binyuze muri uru ruzinduko umurunga uduhuza uzarushaho gukomera.”

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh yakira mugenzi we w’Algeria Gen. Chanegriha

Gen. Chanegriha yashimangiye ko hakenewe kurushaho kongera ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bugaragarira mu kwiyemeza kwazo, ari na byo bifasha mu kubaka ubutwererane burambye bushingiye ku kwizerana no guharanira inyungu zisangiwe.

Yavuze kandi ko ashimira imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu rugendo rwo guharanira iterambere rirambye, aho Ingabo z’u Rwanda zitagarukira gusa ku gucunga umutekano ahubwo zigira n’uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Gen. Chanegriha yijeje ko Ingabo z’Algeria ziteguye gufatanya n’iz’u Rwanda mu birebana no guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bya gisirikare, no gufatana urunana mu kwimakaza amahoro arambye ku mugabane w’Afurika.

Ingabo z’u Rwanda n’iz’Algeria zirateganya gusinyana amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, uruzinduko rw’abayobozi rukaba rugamije kurushaho kunoza imiterere yayo n’ibiyakubiyemo.

U Rwanda rushimira Algeria uruhare rw’ingenzi igira mu gusigasira amahoro n’umutekano muri Afurika, binyuze mu gutanga inkunga n’ubutabazi bw’uburyo bunyuranye mu bihugu by’abaturanyi, ikabaherekeza mu rugendo rwo gukemura ibibazo by’umutekano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Gen. Chanegriha yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gen. Chanegriha yanasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Minisitiri Juvenal Marizamunda Gen. Chanegriha
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 20, 2024
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE