Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senegal yasuye u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbare tariki ya  6 Gicurasi 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Senagal Gen Mbaye Cissé n’Itsinda ayoboye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura. 

Ku cyicaro gikuru cya RDF abo basirikare bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakah Muganga.

Gen Mbaye Cissé kandi yanahuye na Minisitiri w’Ingabo Marizamunda Juvenal, mbere yo gusobanurirwa urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka ndetse no kuganirizwa ku bibazo by’umutekano mu Karere u Rwanda ruherereyo.

Gen Mbaye Cissé yabwiye itangazamakuru ko uruzinduko rwe mu Rwanda rugamije gusigasira ubushuti n’imikoranire hagati y’u Rwanda na Senegal.

Uwo muyobozi kandi yanagarutse ku mateka y’imibanire n’imikoranira y’ingabo z’u Rwanda n’iza Senegal. 

Yagaragaje ko ingabo za Senegal ari zimwe mu muzoherejwe mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gen Mbaye Cissé yagize ati: “Imikoranire n’Ingabo z’u Rwanda yo mu gihe kiri imbere izibanda by’umwihariko ku mahugurwa. Ubu turi mu myiteguro y’ibanze y’amahugurwa yo kwiga uburyo bwo kurura amahoro. Icyakora intego yacu nyamukuru ni ukwagura imikoranire mu nzego zitandukanye, gushyiraho itsinda rishinzwe ubwumvikane n’ubufatanye hagati yibihugu byacu byombi, duteganya kubishyira mu bikorwa vuba.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kandi Gen Mbaye Cissé yari yanasuye Urwibutso rwa rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye akaba yanasuye n’Ingoro y’Amateka y’Uragamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri ku Kimihurura.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE