Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya ari mu Rwanda 

  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Charles Muriu Kahariri, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije kunoza imikoranire mu bya gisirikare isanzwe hagati y’ibihugu byombi, no kungurana ibitekerezo mu bya gisirikare n’umutekano.

Ni uruzinduko rwatangiye kuva tariki ya 4 bikaba buteganyijwe ko ruzageza ku ya 7 Ugushyingo 2025.

Kuri uyu wa Gatatu, Gen Kahariri n’intumwa ayoboye basuye Minisiteri y’Ingabo n’Ibirindiro Bikuru by’Ingabo z’u Rwanda, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

MINADEF yatangaje ko impande zombi zagiranye ibiganiro byibanze ku kongera gusuzuma ubutwererane buri hagati ya Kenya n’u Rwanda mu bijyanye n’igisirikare, kureba andi mahirwe y’imikoranire ahari no gusangira ibitekerezo ku bijyanye n’umutekano.

Gen Charles Muriu Kahariri kandi yagize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa aya mateka yaranze u Rwanda, ndetse aha icyubahiro abahashyinguye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Gen Charles Muriu Kahariri yasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda
Gen Charles Muriu Kahariri yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda
Gen Charles Muriu Kahariri yunamira abazize Jenoside yatorewe Abatutsi baruhukiye mu Urwibutso rwa Kigali
  • SHEMA IVAN
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE