Umuco wo kwigira ujyana no kwitabira umurimo – Umujyi wa Kigali

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 1, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Umujyi wa Kigali watangaje ko kwigira bijyana no kwitabira umurimo bityo n’igihugu kigatera imbere mu nkingi zose. Byagarutsweho na Dusabimana Fulgence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umuganura mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Kanama 2025.

Uretse kwigira no kwitabira umurimo, Dusabimana avuga ko umuganura ari igikorwa gifasha kumva neza Ndumunyarwanda. 

Mu kiganiro kigufi yahaye Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo, yahamije ko ubumwe ari ikintu gikomeye cyane kandi gikangurira Abanyarwanda kugira umuco wo kwigira.

Yagize ati”Umuco wo kwigira ujyana no kwitabira umurimo. Kwigira ni cyo duhamagarirwa nk’Abanyarwanda, ariko wigira iyo ufite icyo ukora, iyo urimo kugira icyo ukora udateze amaboko.

Ibyo bijyana no kugira ngo buri wese agire umurimo akora kandi ikiruta ibindi, awukore neza.”

Akomeza agira ati: “Kuwukora neza ni bwo ubyara umusaruro wakagombye kuba utanga, bikaba inyungu kuri nyirawo ariko bikaba n’inyungu ku gihugu kuko igihugu gifite abaturage bifite.”

Umujyi wa Kigali ushaka ko umuganura w’ubutaha umuntu wese azagaruka avuga ko afite umusaruro uruta uwo yejeje ubu.

Dusabimana yavuze ko Umujyi wa Kigali wishimira ko umaze kugera kuri byinshi bijyanye n’ubukungu, ibikorwa remezo hirya no hino n’ibindi.

Uko abaturage bakangukira gukora ngo n’ubuyobozi burabashyigikira kugira ngo bashobore gutera imbere bitagoranye.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko umuganura wari ushingiye ku bintu bibiri birimo kwishimira umusaruro no guhuza Abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa remezo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati: “Umuntu mwasangiye biragorana kugira ngo mugire icyo mupfa.

Ubumwe ni ipfundo ryari rikomeye cyane, abantu biyumvanagamo kubera ko bagiraga ahantu bahurira, bakaganira ibibazo, ibisubizo, bagafata ingamba, barangiza bakajya mu kazi bagakora.”

Uwizeyimana Pierre Célestin utuye mu Kagari ka Nyabikenke mu Mudugudu wa Mbogo mu Murenge wa Bumbogo, avuga ko umunsi mukuru w’umuganura yawizihije asangira n’abaturanyi be bagasangira n’ibyo bejeje.

Akomeza avuga ko umurimo Abanyabumbogo bawukunda cyane kuko babikomora kuri ba Sekuru.

Ati: “Umurimo turawukunda cyane kubera ko ari ibintu dukura ku basogokuru bacu kuva ku mwami wa mbere washakaga ko abantu bakora, kugeza ku buyobozi bwiza buhora budushishikariza gukora.”

Yabwiye Imvaho Nshya ko ubumwe ari ikintu kigaragara cyane ku munsi w’umuganura, aho abantu bahura bagasangira, bakaganira bishimira ibyo bejeje.

Ati: “Dukurikije ku munsi w’umuganura nk’uyu, ubona ko abantu bishyira hamwe bagasangira bagamije kubana neza, bakundane nk’uko bahuje u Rwanda.”

Niyibizi Grace wo mu Mudugudu wa Kigabiro mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo, yishimiye umuganura kuko wo wamwibukije umuco wa kera ndetse n’abana bakaba bize byinshi.

Ati: “Twabonye ibintu byiza, hari nk’abana baba batabizi, umutsima w’amasaka abana bavuka ubu ntabwo bawuzi ariko uyu munsi babibonye, babimenye. Hari abatazi ibyansi n’imbehe.”

Avuga ko bitabira umurimo by’umwihariko mu bikorwa by’ubuhinzi, aho bahinga amasaka, ibishyimbo, ibijumba n’ibindi.

Gasake Augustin umwanditsi w’ibitabo yabwiye Imvaho Nshya ko umunsi mukuru w’umuganura ari umunsi w’ibyishimo, gusangira ibyo abantu bagezeho no gushimira Imana yatanze umugisha.

Kuri we, umuganura usanze amaze kwandika ibitabo bibiri ari nabyo yishimira yakoze muri uyu mwaka.

Ati: “Icyo nishimira nagezeho muri uyu mwaka nk’umwanditsi w’ibitabo, nasohoye ibitabo bibiri, kimwe kivuga ku muganura ‘Umuganura mu mateka y’u Rwanda’ n’ikindi kivuga ku mateka y’urwango mu myaka 100, rwatumye Abanyarwanda bagira ibyago bikomeye.”

Gasake avuga ko umuntu adashobora kwigira adakora. Ahamya ko gukora ari intego Umurenge wa Bumbogo bafite, bakaba bashaka ko abaturage babo bakora, bakagira ubusabane bakaba bari kumwe kandi bagakora kugira ngo bashobore gutera imbere.

Bayasese Bernard, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yavuze ko kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura, ari ugushimangira urugendo rw’Abanyarwanda mu myaka 31 u Rwanda rubohowe.

Yakomeje agira ati: “Umuganura ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko twejeje, kureba aho tugifite intege nke kugira ngo tuzikebuke mu ihinga rizakurikiraho.”

Yasabye Abanyabumbogo kuzirinda kuzagawa kandi ko Akarere ka Gasabo katazanywera ku keso k’isoni. 

Yakomeje agira ati: “Tuzakomeza kuba Abanyarwanda bahujwe n’ubumwe, badahujwe no gusangira umutsima gusa.”

Umuganura waheraga ibwami, Umwami agatanga umuganura bagasangira bishimira umusaruro igihugu kejeje.

Kuva ku ngoma ya Gihanga Ngomijana kugeza ku ngoma ya ndahahiro cyamatare inzira y’umuganura mu Rwanda yarakorwaga. Gusa Umuganura waje kugira agaciro gakomeye ku ngoma ya Ruganzu II Ndori ubwo yabundukaga aribyo gutahuka k’umwami agasanga igihugu kimaze imyaka 11 kitagira umwami nta n’umuganura utangwa. 

Dusabimana Fulgence, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo
Abana bataramye karahava, bizihiza umunsi mukuru w’umuganura
Abana bagaburiwe amata
Basangiye bimwe mu byo bejeje
Umukuru w’umuryango yakase umutsima akoresheje urutamyi nyuma baraganuza
Basangiye impengeri baganuza abaterejeje
Abaturage ba Gasabo bagabiye imiryango ibiri itishoboye mu Murenge wa Bumbogo

Amafoto: Eric

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 1, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE