Umuburo ku miryango itari iya Leta ishobora kwakira inkunga z’ibyihebe

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda yahawe umuburo wo gukaza ubushishozi mu gusuzuma inkomoko y’amafaranga ikoresha, kugira ngo hatazagira ayo bakoresha akomoka ku mitwe y’iterabwoba (ibyihebe) cyangwa ku bikorwa by’iyezandonke.

Iyo miryango isanzwe ishyigikira iterambere ry’Igihugu binyuze mu gukusanya inkunga zituruka mu bigo by’abikorera, ibihugu ndetse n’abagiraneza baba abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango y’abagiraneza, mu ishoramari riciriritse, mu nguzanyo n’ibindi.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rusang mu baterankunga b’iyo miryango harimo abashobora kwiyambika uruhu rw’intama kandi ari ibirura, aho abakora imitwe y’iterabwoba n’ibindi byaha bigamije guhungabanya ituze ry’Abanyarwanda bashobora kunyura muri izo nkunga bakinjiza umugambi wabo mubisha.

Byabikomojeho mu biganiro byahuje RGB n’imiryango itari iya Leta (NGOs) ikorera mu Rwanda n’iy’amahanga, byibanze kuri politiki nshya yo kurwanya iterabwoba n’iyezandonke byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC) kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025.

Kazaire Judith, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imitwe ya Politiki n’Imiryango Itari iya Leta muri RGB, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze benshi mu bagize NGOs bataramenya bihagije uburyo bwo kwirinda amafaranga ashobora kuba akomoka mu bikorwa bibi.

Yagize ati: “Twabonye ko hari ubumenyi buke mu gukumira no kurwanya ibyaha by’iyezandonke cyangwa iterabwoba. Nta miryango twasanze yabisanzwemo, ariko iyo ubumenyi butaboneka ibyago byo kugwamo bishobora kubaho igihe icyo ari cyo cyose.”

Yasabye abakorera iyo miryango kujya basura imbuga za murandasi z’Umuryango w’Abibumbye, zigaragaza imitwe yitwaje intwaro ikora ibikorwa by’iterabwoba, kugira ngo bamenye abo bakwiye kwirinda.

Ati: “Abaterankunga biterabwoba ntibaza babyivugira. Turasaba ko NGOs zakwifashisha n’urutonde rugaragazwa n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano, rugaragaza imitwe ikora ibikorwa by’iterabwoba.”

Bamwe mu bayobozi b’imiryango itari iya Leta bavuze ko hakiri imbogamizi mu kumenya inkomoko y’inkunga bahabwa.

Nkurunziza Joseph, uyobora Never Again Rwanda (NAR), yagize ati: “Akenshi ntabwo tuba dufite amakuru ahagije. Hari abaza bakadutera inkunga ku giti cyabo cyangwa binyuze mu mapiganwa, ibyo bigatuma bigorana kubagenzura.”

Rwagasore Noel, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira Imiyoborere myiza n’Uburenganzira bwa muntu, na we ati: “Ntabwo byoroshye kumenya inkomoko y’inkunga duhabwa kuko twe nta rwego rw’ubutasi tugira.”

Iyi miryango yahurije ku kuba igiye gukorana bya hafi n’inzego za Leta zishinzwe ubutasi kugira ngo hato hatagira ababaca mu rihumye bakayishora mu bikorwa byo gushyigikira iterabwoba.

Imiryango itari iya Leta yasabwe kwitararika ku nkunga yakira kuko haba harimo izituruka mu byihebe
Kazaire Judith ushinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itari iya Leta muri RGB
RGB irasaba NGOs kujya bazikora ubushakashatsi mbere yo kwakira inkunga
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC) rwasobanuye ibijyanye na politiki nshya yo kurwanya iterabwoba n’iyezandonke
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 18, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE