Umubare w’abiga ubuvuzi wikuba inshuro zisaga eshatu buri mwaka

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko umubare w’abiyandikisha kwiga mu mashami y’ubuvuzi, ubuforomo, n’ububyaza buri mwaka wiyongera inshuro zirenga eshatu.
Mu kiganiro yagiranye n’abagize Komisiyo y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Imiyoborere n’Uburinganire, ku wa Kane, tariki ya 6 Werurwe, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Yvan Butera yavuze ko ukwiyongera kw’abanyeshuri bashya biga ubuvuzi, ubuforomo, n’ububyaza bizafasha u Rwanda gukomeza urugendo rwo gukuba kane umubare w’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi kugira ngo ujyane n’ibipimo mpuzamahanga.
Yagize ati: “Abanyeshuri biyandikishaga mu mashami atandukanye y’ubuvuzi bari 1 604 buri mwaka, barimo abaganga n’abaforomo. Ariko kugeza mu Ukuboza umwaka ushize wa 2024, twari tumaze kugira hafi 6 000 biga amasomo ajyanye n’ubuvuzi.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo ni ibimenyetso byiza bitwereka ko mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere, tuzaba dufite umubare uhagije w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi.”
Dr Butera yavuze ko buri mwaka, abanyeshuri biyandikishaga mu bubyaza bari 72, ariko ubu bageze ku 2 168.
Ati: “Abiga ubuforomo bari 648 buri mwaka, ariko ubu bageze hafi ku 2 200. Ku baganga, abanyeshuri biyandikishaga bari 200 buri mwaka, ariko ubu dufite 420”.
Yagaragaje kandi ko umubare w’amashuri yigisha ubuvuzi mu Rwanda wiyongereye.
Yunzemo ati: “Ku baganga b’inzobere, nko ku baganga b’ababyaza (gynecologists), Kaminuza y’u Rwanda yakiraga abanyeshuri icyenda buri mwaka, ariko kubera kongera ibikorwa remezo n’abarimu, ubu abanyeshuri bashya ni 78. Ibi bitwereka ko mu myaka itatu cyangwa ine iri imbere, tuzaba dufite abaganga bahagije mu mashami yose y’urwego rw’ubuvuzi.”
Uwo muyobozi yavuze ko mbere y’ishyirwa mu bikorwa ry’impinduka mu buvuzi zizwi nka 4×4 bivuze gahunda yo gukuba kane abakora kwa muganga.
Ni gahunda yatangiye muri Nyakanga 2023, amashuri yigishaga ububyaza yari ane, ariko ubu amaze kuba 10.
Dr Butera ati: “Ku bijyanye n’amasomo ajyanye no gutera ikinya, twari dufite ishuri rimwe, ariko ubu dufite atatu. Ku bijyanye na Farumasi, twari dufite ishuri rimwe, ariko ubu dufite abiri, harimo n’ishuri rya INES-Ruhengeri ryafunguwe vuba.”
Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE, Dr Butera Ivan yavuze kandi ko gahunda y’amasomo yagenewe abafasha b’abaganga (abaforomo) yashyizwe mu mashuri yisumbuye nyuma y’ubusabe bw’abaturage.
Iyi gahunda ituma abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bashobora kwiga ubuforomo nk’ishami ryihariye mu gihe cy’imyaka itatu, guhera mu mwaka wa kane kugera mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Yagize ati: “Iyi gahunda yari ihari ariko iza guhagarara, muri Nyakanga 2023, yongeye gusubukurwa. Ubu dufite amashuri 18 yigisha ubuforomo mu Rwanda, kandi itsinda rya mbere ryarangije umwaka ushize. Dufite abarangije 210 muri iyi gahunda y’abaforomo bungirije, bazakora ibizamini hanyuma batangire akazi.”
Yongeyeho ati: “Aba banyeshuri bazakorera ahantu hagaragara ibibazo byinshi, cyane cyane ku mavuriro y’ibanze.”
Dr Butera yagaragaje ko umubare wa kaminuza zigisha ubuvuzi mu Rwanda wavuye kuri ebyiri ugera kuri eshanu.
Ati: “Izi kaminuza zirimo Kaminuza y’u Rwanda, Kaminuza ya Adventiste y’Afurika yo Hagati, Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuzima Rusange, Kaminuza nshya y’Ubuvuzi ya King Faisal Hospital, ndetse na Kaminuza y’Ubuvuzi n’Ikoranabuhanga yimuriwe mu Rwanda ivuye muri Sudani.”
Yavuze kandi ko umubare w’ibitaro byigisha wavuye kuri bitanu ugera kuri 15 mu gihugu hose.
Uwo muyobozi yagaragaje ko izi ntambwe zizafasha kongera umubare w’inzobere mu buvuzi, kuzamura icyizere cyo kubaho, no gutanga serivisi z’ubuvuzi ku rwego rwiza.
Mu 2022, icyizere cyo kubaho mu Rwanda cyari hafi y’imyaka 70, nk’uko imibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryo muri uwo mwaka ryakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza.
Dr Butera yakomeje agira ati: “Dushingiye ku mibare dufite, duteganya ko icyizere cyo kubaho mu Rwanda kizagera ku myaka 80 muri 2035 no ku myaka 90 muri 2050.”
Yongeyeho ati: “Bitewe n’ukwiyongera kw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, by’umwihariko ku bigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze, duteganya kugabanya imfu zituruka ku ndwara zandura n’imfu z’ababyeyi ku kigero cya 60%.”