Umubare w’abakora uburaya bazwi mu Mujyi wa Kigali

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abenshi bakuze bigishwa ko umuryango ugizwe n’umugabo, umugore n’abana ariko kubera iterambere ry’aho Isi igeze, abakora mu ngo na bo biyongera kuri wa muryango mugari ariko akenshi ntibawibonamo kubera Impamvu zinyuranye bigatuma abakobwa bageze mu bwangavu muri bo bayoboka inzira z’ubusamo zo gushaka imibereho.

Muri izo nzira harimo kuba bamwe baterwa inda z’imburagihe bakangara, abandi bakishora mu buraya. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, agaragaza ko mu Mujyi wa Kigali habarurwa abakora umwuga w’uburaya 7,800 bakaba biganje mu duce tuzwi nko mu Migina, mu Gihogere, muri Do Bandi n’ahandi.

Yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye k’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Kicukiro kuri iki cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022.

Mu bakora umwuga w’uburaya mu Mujyi wa Kigali abenshi ngo baba barabanje kuba abakozi bo mu rugo ariko nyuma yo gutwara inda no guhura n’ubuzima bubi, bikarangira bagiye muri uwo mwuga.

Asobanura ko akazi bakora, bashobora kubona amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu cyangwa icumi akongeraho ko ibyo bituma abana babo bahitamo kujya mu muhanda.

Ati: “Iyo nimugoroba abonye umugendereye, abwira umwana ngo ba usohotse, ubwo ni saa tanu z’ijoro, wa mwana iyo asohotse ntagaruka ni ba bandi baragiriza mu mihanda.

Ba Nyakubahwa ba Mutima w’urugo tuganire n’aba bana b’abakobwa badukorera mu rugo kuko na bo babaye umuryango wacu, turabana.

Iyo tubaganirije dushobora kumenya ikibazo bafite bityo tukamenya abo ari bo, tunamenye n’aho bavuye iwabo”.

Rubingisa ashimangira ko nibabamenya cyane bizaba bimwe mu bisubizo bakemura, ariko hagatungwa agatoki abagabo babasambanya.

Yagize ati: “Mu nshingano dufite nka basaza ba mutima w’urugo, tubitware nk’inshingano, ya matsinda aduhuza nk’abagabo tujye twumva inshingano zacu mu bikorerwa abana ba bakobwa hano hanze.

Twe kumva ko bitatureba cyangwa se ingaruka zivamo umuruho ujya ku mwana w’umukobwa ariko ujya no ku muryango nyarwanda.

Uwo mwana w’umukobwa uri mu muryango wacu  tutabyaye ariko tubana, twabifata natwe nk’umukoro tukabijyana mu byo tugomba gukomeza gukemura”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibutsa imiryango ko umukozi wo mu rugo na we akwiye gufatwa nk’umwe mu bagize umuryango, akaganirizwa kandi umufite akamenya aho akomoka cyane ko kuri ubu bigoye kwinjira mu gipangu cya Kigali ngo uburemo umukozi wo mu rugo by’umwihariko w’umukobwa ugezemu gihe akeneye kuganirizwa no gusobanurirwa impinduka nyinshi zimubaho ku mubiri.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE