Umubano wa Zari Hassani na Shakibu wongeye kuzamo agatotsi

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umubano w’umuherwekazi akaba n’umwe mu byamamare bikoresha imbuga nkoranyambaga Zari Hassan n’umugabo we Shakib Lutaaya, wongeye kuzamo agatotsi bitewe no kuba Diamond Platinumz yaragaragaye ari kumwe n’uyu mugore ku isabukuru y’umwana wabo.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’umukobwa Diamond Platinumz afitanye na Zari ku wa Gatatu tariki 7 Kamena 2024, Diamond akagaragara muri ibyo birori, byarakaje Shakib utuye i Kampala abiheraho ashinja umugore we ko yaba agifitanye umubano wihariye na se w’abana be (Diamond Platinumz).

Ubwo yavuganaga n’itangazamakuru ku bijyanye n’ibyabaye, Zari yavuze ko Shakib yaje yabaye nk’umusazi.

Yagize ati: “Yaje ameze nk’umusazi, ambajije impamvu ntamubwiye ko Diamond yaje, ambwira ko bishoboka ko naba nkikundana na Se w’abana banjye.”

Zari avuga nubwo Diamond yitabiriye ibirori by’umukobwa wabo, ariko nta gahunda ya Diamond yo kubasura Zari yari azi.

Agira ati: “Diamond kuva kera ntabwo tuvugana, ahora yitotomba avuga ko ntamwitaba kuko umugabo wanjye duhora turi kumwe, noneho ansaba telefone y’abantu bahora mu rugo kugira ngo ashobore kujya avugana n’abana be igihe cyose abishakiye.”

Zari yahisemo kumuha nomero ya telefone y’umwe mu bakozi bo mu rugo, ku buryo yaje kumuhamagara akamuha abana aba ari na we wamukinguriye akinjira mu nzu.

Mu gihe bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko, byari byitabiriwe n’umuryango n’inshuti zo muri Uganda, mu buryo butunguranye Diamond yarinjiye.

Zari ati: “Noneho Shakib atangira kurakara avuga ko natumiye umugabo wanjye mu birori atangira kumbaza, uracyamukunda?  Namubwiye ko ntatumiye Diamond, sinari nzi ko aribuze.”

Zari avuga ko nta buryo bwo kubuza uwahoze ari umugabo we kubona cyangwa guhura n’abana be, kandi ko Diamond agerageza gukemura ibyo abana be bakeneye byose, kuko yohereje amafaranga kugira ngo afashe imyiteguro y’isabukuru y’amavuko y’umukobwa we.

Mu ijambo rye, Zari yavuze ko atakwijujutira cyangwa kwirengagiza Diamond Platnumz kuko ari se w’abana be, kandi nawe akaba nyina.

Zari Hassan na Diamond Platnumz bafitanye abana babiri, umukobwa n’umuhungu Nillan na Tiffa, umukobwa wabo Latiffa Dangote ni we wari wagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 9.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 11, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Adama Bagayogo Umwana Wimana says:
Kanama 11, 2024 at 4:03 pm

Nubundi Ngembona Ibya Zari Na Shakibu Numubano Wabo Ntabirenze Nubundi Bizageraho Bishire Nibyokurakarana Bishire Ngewe Nkurikirana Ibya Zari Na Shakibu Na Dayamond Ibibintu Muryemubifata Nkurwenya Impamvuya Mbere Mwibukeko Nubutaha Shakiku Yashinjaga Zari Koyaba Yaragiye Muri Tanzaniya Shakibu Agashinja Zari Ati Waryamanye Na Dayamond Zari Agahakana Ati Ashwi Shwiiiii …. Sinigeze Ndyamana Na Dayamond Niyo Mpamvu Ngewe Biriya Mbifata Nkibisanzwe Ahubwo Biriya Nukugirango Bashimishe Ababakurikira Kumbuga Nkoranyambaga Zabo.

Ani Elija says:
Kanama 11, 2024 at 5:59 pm

Nange Ndi Umwemubakurikiranira Hafi Ibiryanye Nibya Zari Na Shakibu Na Dayamond Biriyabintu Mbifata Na Burage Mbese Nukugirango Bakangure Abakunzibabo Kumbuga Nkoranyambaga Zabo Nonese Nubushize Shakibu Yashinjaga Zari Koyabayararwamanye Na Damond Ariko Zari Akabihakana Yivuye Inyuma Avuga Ati Shwi Shwi Shwi Shwi Shwiiii…… Sinigeze Ndyamana Nadayamondi Ndabihakanye Nivuye Inyuma Biriya Ni Udutwiko Baba Bashaka Kunyuzaho Kugirango Abakunzi Bisekere.

Gukuru says:
Kanama 11, 2024 at 9:55 pm

Utu Ni Udutwiko Mwibuke Igihe Dayamondi Yakoresha Igitaramo Zucu Akabaza Dayamondi Ati Uzandongora Ryari ? Abafana Baterahejuru Bavuga Bati Uzamuronore Uzamurongore Nibi Niko Bimeze .

Susigajiki says:
Kanama 13, 2024 at 2:15 pm

Nonese Niba Zari Akibamuri Afurika Yepfo Shakibu Akaba Muri Uganda Wabwirwa Nikiko Zari Atabana Na Dayamond Zari Na Dayamond Baracyabana Ahubwo Shakibu We Ameze Nkumugabo Utunga Abagore Babiri Umugoremukuru Numugore Muto Urikumvarero Komahongaho Shakibu Ni Umugabomuto Naho Dayamond Ni Umugabo Mukuru Erega Impamvu Zari Aha Agaciro Dayamond Nuko Banabyaranye Shakibu Bakaba Ntanumwana Bafitanye Niyo Mpamvu Agaciro Zari Agaha Dayamond .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE