Ukuri kuzatsinda- Perezida Kagame avuga ku Burundi na RDC bishoza intambara

“Mu by’ukuri sinzi icyo ibyo bihugu bibiri bishaka kugeraho, gusa nizera ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi ukuri kuzatsinda. Bakeneye gukanguka bagakemura ibibazo bya nyabyo biriho.”
Ubwo butumwa bukubiye mu bisubizo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye Ikinyamakuru Jeune Afrique, ubwo yasubizaga kimwe mu bibazo yabajijwe ku ntambara itutumba mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Kagame yavuze ko yumva Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Felix Antoine Thisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bavuga ku bitero bateganya kugaba ku Rwanda, bityo ko badakwiye gutinya umuriro barimo kwenyegeza.
Yavuze ko abo bayobozi b’ibihugu byombi ari bo bakomeje kwenyegeza intambara y’amoko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashishikariza abantu kubijyamo bakanerura ko bashaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Yagize ati: “Abo bayobozi b’u Burundi na DRC ni bo bakurura intambara bakayigira iy’Akarere bashaka guteza amakimbirane y’Akarere ashingiye ku moko n’izindi mpamvu zinyuranye zigaragaza imyumvire ya politiki iciriritse. Ntibumva ko mu gihe utoteza abaturage, na bo bazahora bashaka uko birwanaho.”
Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Congo itaratowe n’abaturage ikomeje kurenganya abaturage no kwikubira ibintu byose, igatonesha igice kimwe cy’abaturahe miliyoni z’abantu bamwe kubera ubwoko.
Yavuze ko we adakwiriye kugira ikibazo ku kuba bamwe muri abo baturage batotezwa barakangutse bagaharanira uburenganzira bwabo.
Ati: “Ariko ibyo bitandukanye no kuvuga ko ndi umwe muri bo, cyangwa ko mbashyigikiye ngo bagere kuri iyo ntego… Hano harimo kwitiranya ibintu, ku mutwe urimo gusaba uburenganzira bwawo bwo kubaho mbere na mbere no kubaza abayobozi ibitagenda, njye mu bigaragara nshobora kumva ibyo baba bavuga.”
Perezida Kagame yahamije ko afitiye impuhwe uwo mutwe w’Abanyekongo ufite impamvu zumvikana, ahamya ko uwaba atabagirira impuhwe ari udashyira mu gaciro.
Perezida Kagame yavuze ko inyeshyamba za M23 zirimo kurwanira ukuri nk’itsinda ririmo guharanira uburenganzira bw’amamiliyoni y’Abanyekongo bamaze imyaka n’imyaka batotezwa, bicwa, abandi bakavanwa mu byabo.
Ati: ”Dufite impunzi nyinshi zahungiye hano mu Rwanda kubera ibyo bibazo. Iyi si inshuro ya mbere barimo kurwana. Kubera iki ibyo bibazo bigarutse nyuma y’imyaka icumi? Icya kabiri, baratotezwa muri ubwo buryo kubera ko bafitanye isano n’Abanyarwanda. Hari abavuga ngo abagize M23 ni Abatutsi, rero bagomba kujya mu Rwanda. Nyamara si u Rwanda rwabajyanye muri Congo.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko abibaza impamvu agirira impuwe M23, ahubwo bakwiriye kwibaza ubwabo impamvu batayigirira impuhwe bakabogamira ku buyobozi burenganya abaturage bushinzwe kurinda.
Yakomeje agira ati: “Ese murashaka ko ngirira impuhwe ubuyobozi bwa Kinshasa ari bwo buteza ibi bibazo byose? Oya. Ese nagirira impuhwe FDLR na Wazalendo, Leta yazanye muri iyi ntambara yibasira abantu kubera ubwoko bwabo? Murashaka ko ngirira impuhwe u Burundi bwinjiye muri iyi ntambara ishingiye ku moko bukaba bufatanya na Leta ya DRC mu gutoteza no kwica abo baturage?”
Perezida Kagame yagarutse ku ngamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho mu gukumira ibibazo by’umutekano muke ushamikiye ku kuba RDC yarahisemo gukorana n’umutwe w’iteraboba wa FDLR mu mugambi wo kurenganya Abanyekongo no gutera u Rwanda.
Yavuze ko ntawushobora gukangisha u Rwanda kuruhagarikira inkunga ngo rubiteho umwanya mu gihe ruhanganye n’ibibazo rukururirwa n’abaturanyi barubeshyera guteza ibibazo kandi ari bo nyirabayazana babyo.
HABIHIRWE .VINCENT says:
Mata 15, 2025 at 8:56 amUMUSAZA .WACU.TURAMUKUNDA.INYAKARIRO.AZADUSURE