Ukraine: Zelensky ari mu gihirahiro nyuma y’aho abaturage bigaragambije bamwamagana

Perezida wa Ukraine , Volodymyr Zelensky yaheze mu rungabangabo nyuma y’uko ibihumbi by’Abanya-Ukraine bakoze imyigaragambyo yamagana imyanzuro ye nyuma y’uko asinye itegeko bavuga ko rigabanya ubwigenge bw’ibigo birwanya ruswa muri icyo gihugu nka NABU na SAP.
Nyuma y’iryo tegeko ku mugoroba wo ku wa 22 Nyakanga abantu ibihumbi bateraniye mu Mujyi wa Kyiv, Lviv, Dnipro n’ahandi bamagana iyo myanzuro bavuga ko itegeko rishya rizagarura igitugu kandi rishobora kudindiza imanza zirebana n’abakekwaho ruswa.
Bamwe mu bigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho ko ababyeyi babo atari ibyo bapfuye baharanira abandi bamwita umwanzi n’andi mazina amwandagaza.
Iri tegeko rishya riha ubushobozi Umushinjacyaha Mukuru bwo kugenzura Ikigo NABU na SAP ari nabyo byatumye abaryamagana bavuga ko ribangamiye ububasha bw’izo nzego.
Ku bw’iryo tegeko umushinjacyaha azaba afite ububasha bwo kwimurira dosiye z’iperereza kuri ruswa ku bandi bashinjacyaha ndetse akaba ashobora no kuzifunga burundu.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuri uyu wa Gatatu, Zelensky yavuze ko izo nzego zizakomeza gukora ariko zikeneye andi maboko kugira ngo zihangane n’igitutu cy’u Burusiya.
Yananenze imikorere y’inzego zirwanya ruswa, avuga ko hari imanza zidindira ndetse izindi zikamara imyaka n’imyaniko zitaraburanishwa.
Nubwo Zelensky avuga ko izo mpinduka zigamije ibyiza ariko benshi babifashe nk’impamvu itumvikana nubwo icyo gihugu kiri kwitegura ibiganiro bigamije guhosha intambara kimazemo imyaka n’u Burusiya.
