Ukraine yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda

Igihugu cya Ukraine cyafunguye ku mugaragaro Ambasade yacyo i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, nyuma y’amasezerano y’ubutwererane mu bya Politiki ibihugu byombi byashyizeho umukono mu mwaka ushize.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Clementine Mukeka, yavuze ko yatewe ishema no kuba umwe mu bitaniriye uwo muhango, aboneraho guha ikaze intumwa za Ukraine zaje gutaha iyo Ambasade i Kigali.
Yavuze kandi ko u Rwanda ruha agaciro gakomeye umubaro rufitanye na Ukraine kandi rwiteguye kurushaho gukorana n’icyo gihugu mu bihe biri imbere.
Agaruka ku Muryango w’Abaturage ba Ukraine ukomeje kwiyongera i Kigali, Madamu Mukeka yagize ati: “Gutangiza ku mugaragaro Ambasade si umuhango gusa, ni intambwe iganisha ku kongerera imbaraga ubushuti burangwa hagati y’ibihugu byombi.”
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bitanga icyizere gikomeye mu butwererane na Ukraine muri Afurika y’Iburasirazuba, hashingiwe ku mubano ibihugu byombi bifitanye mu rwego rw’ubukungu.
U Rwanda rusanzwe rwohereza ibicuruzwa ku Isoko rya Ukraine birimo ikawa n’icyayi ndetse n’amabuye y’agaciro.
Ni mu gihe na Ukraine yohereza i Kigali ibicuruzwa birimo amavuta yo kurya, ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ifu n’ibinyampeke n’ibindi.
Imibare yo mu 2021 itangwa n’Ikigo cya Ukraine cy’Ibarurishamibare, yerekana ko ingano y’ibicuruzwa na serivisi byahererekanyijwe hagati y’ibihugu byombi byageze ku gaciro ka miliyoni 2 n’ibihumbi 188 by’amadolari y’Amerika arimo aya Ukraine miliyoni 1 n’ibihumbi 354 by’amadolari y’Amerika.
Ibikorwa byo kwamamaza ibicuruzwa byo muri Ukraine ku isoko ry’u Rwanda bibonwa nk’amahirwe yo kurushaho kwagura ubutwererane bw’ibihugu byombi no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi n’inganda zishingiye kuri bwo.


