Ukraine: Inteko Ishinga Amategeko yemeje ko Zelensky aguma ku butegetsi

  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Inteko Ishinga Amategeko ya Ukraine yatoye yemeza byimazeyo ko Perezida Volodymyr Zelensky aguma ku butegetsi kandi ko byemewe kuko Itegeko Nshinga ry’igihugu ryemera ko batajya mu matora igihugu kiri mu ntambara.

Ku wa 25 Gashyantare, Abadepite 268 bari bitabiriye inama batoye bemeza mu gihe abandi badepite 12 bo batabashije kwitabira.

Iki cyemezo cy’Inteko gifashwe nyuma y’uko Perezida Zelensky amaze iminsi yotswaho igitutu yibutswa ko manda ye yarangiye muri Gicurasi, igihugu kigomba gukora amatora.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yari yashinje Zelensky kuba “umunyagitugu” kuko nta matora yigeze abaho ndetse ibyo byari byaravuzwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Amategeko ya Ukraine avuga ko igihugu kitajya mu matora mu gihe kirimo intambara ndetse Inteko Ishinga Amategetso yongeye kwibutsa ko Volodymyr Zelenskyy yatowe ku bwisanzure, mu mucyo na demokarasi.

Trump ubwo yasubiragamo ibyatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya yavuze ko Perezida wa Ukraine yatowe ku gipimo cya 4% gusa mu matora asubiramo amakuru yaturutse mu bitangazamakuru byo mu Burusiya.

Ubushakashatsi bwakozwe muri uku kwezi n’ikigo Mpuzamahanga cya Kyiv, bwagaragaje ko Zelensky yatowe ku kigero cya 57% kandi ingingo ya 108  y’Itegeko Nshinga rya Ukraine, ivuga ko Umukuru w’Igihugu uriho aguma ku butegetsi kugeza igihe Perezida mushya atangiriye imirimo.

Mu 2019 ni bwo uwahoze ari Umunyarwenya, Volodymyr Zelensky, yatsinze  amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Ibarura ryakozwe icyo gihe ryagaragaje ko yatsinze ku kigero cya 73% ahigitse Petro Poroshenko bari bahanganye wagize amajwi 24%.

Icyo gihe Zelensky yijeje abaturage ba Ukraine ko atazigera abatenguha ndetse u Burusiya bwamusabye kugira ubushishozi n’ubunyangamugayo kugira  ngo umubano hagati y’ibihugu byombi ukomeze.

Ariko si ko byagenze kuko mu mpera za 2021 u Burusiya bwatangiye kohereza ingabo ibihumbi n’ibikoresho by’intambara mu Burasirazuba bwa Ukraine ndetse muri Gashyantare 2022, buhita bugaba ibitero mu buryo bweruye.

Muri Ukraine Itegeko Nshinga rivuga ko igihugu kitajya mu matora mu gihe kirimo intambara
  • KAMALIZA AGNES
  • Gashyantare 26, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE