Ukraine imaze gutakaza abasirikare 9000 mu ntambara n’u Burusiya

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine Gen Valery Zaloujny yatangaje ko abasirikare hafi 9000 bamaze kugwa ku rugamba mu mezi 6 bari mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya.
U Burusiya bwatangiye kugaba ibitero kuri Ukraine muri Gashyantare 2022, Nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe ututumba hagati y’ibi bihugu.
Ikigereranyo cyabanje cyatangajwe hagati muri Mata uyu mwaka, ubwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavugaga ko abasirikare ba Ukraine bagera ku bihumbi 3 bishwe abandi bagera ku bihumbi 10 bagakomereka kuva igitero cy’u Burusiya cyatangira.
Gen.Valery Zaloujny yavuze ko abana bo muri Ukraine bakeneye kwitabwaho bidasanzwe kubera ko ba se bagiye ku rugamba, kandi “birashoboka ko bari mu ntwari zigera ku 9000 zishwe”.
Iyi ntambara yagize ingaruka zikomeye haba kuri ibi bihugu; hari abahatakarije ubuzima, abakuwe mu byabo kuko imibare igaragaza ko abaturage ba Ukraine barenga miliyoni 10 bahunze bava mu gihugu, ibikorwa remezo byangiritse ndetse yagize n’ingaruka ku isi kubera ihungabana ry’ubukungu.
Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi muri politiki y’ububanyi n’amahanga, Josep Borrell yatangaje ko iriya ntambara ikomeye, ikomeje kandi isa nk’aho izamara igihe kinini bikaba bisaba imbaraga; bitari mu gutanga ibikoresho gusa ahubwo no gutoza abasirikare.
Abitangaje mu gihe ibihugu byinshi by’u Burayi bitanga ibikoresho bya gisirikare muri Ukraine, uyu muryango ukaba unateganya gutoza no gutanga ubufasha ku ngabo za Ukraine.