Ukraine: Drone 111 z’u Burusiya zamishe ibisasu kuri Kyiv ku Bunani, hapfa 2 hakomereka 6

Ku wa gatatu, tariki ya 1 Mutarama, abantu babiri bapfuye abandi batandatu barakomereka i Kyiv, bitewe n’igitero cyagabwe n’ingabo z’u Burusiya. Icyo gitero cy’indege zitagira abadereva 111 muri Ukraine ku munsi utangira umwaka, Ubunani.
Inzego zishinzwe ubutabazi zavuze ko zabaye maso zigakumira ariko hangiritse inyubako yo guturamo n’inyubako y’ubuyobozi mu Karere ka Pechersk, mu mujyi rwagati w’amateka y’umurwa mukuru, umuriro watewe n’ibisasu byavaga mu ndege zitagira abadereva zarashwe n’ingabo zirwanira mu kirere.
Iyo nyubako ni iya Banki nkuru y’igihugu cya Ukraine, nk’uko bivugwa nyuma, iherereye nko muri metero magana atatu uvuye ku biro bya Perezida. Volodymyr Zelensky yagize icyo avuga kuri Telegram ati: “No mu ijoro ry’Ubunani, u Burusiya bushishikajwe gusa ku kugirira nabi Ukraine.”
Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, abanyamakuru b’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP bumvise ibisasu byinshi, bikomeye mu mujyi rwagati.
Inzego z’ubutabazi za Ukraine zivuga kandi ko izo drone z’u Burusiya zanarashe mu karere ka Svyatoshin, mu nkengero za Kyiv, uretse inyubako yo guturamo,ibisasu byanangije imodoka icyenda, n’umuhanda wa gari ya moshi.
Ingabo zirwanira mu kirere zo muri Ukraine zivuga ko zarashe indege zitagira abadereva 63 muri 111 u Burusiya bwohereje muri Ukraine, cyane cyane indege zitagira abadereva za Shahed zakozwe na Irani ndetse n’ubundi bwoko bwa drone.
Nk’uko aya makuru abitangaza, 76 bazimiye babikesha ibikoresho byo muri Ukraine bibuza itumanaho za radar hanyuma abandi babiri basubira mu Burusiya na Biélorussie.
Nk’uko ingabo zirwanira mu kirere zibitangaza ngo icyo gitero nticyibasiye umurwa mukuru wa Ukraine gusa, ahubwo cyanibasiye igice kinini cy’igihugu, aho indege zitagira abapilote zarashwe mu majyaruguru y’uburasirazuba, mu majyaruguru, mu majyepfo y’uburasirazuba no mu majyepfo y’igihugu.
