Ukomoka muri Uganda yatorewe kuyobora Umujyi wa New York

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Zohran Mamdani w’imyaka 34, wavukiye muri Uganda, yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Zohran watsinze ku majwi 56%, se ni Umuhinde Mahmood Mamdani wabonye ubwenegihugu bwa Uganda, mu by’amateka akaba yari yarigishije muri kaminuza zitandukanye zirimo iya Makerere na Columbia muri USA, mu gihe nyina Mira Nair afite inkomoko mu Buhinde akaba ari umukinnyi n’umwanditsi w’amafilime.

Umuryango wa Zohran Mamdani wabaye muri Uganda ariko baza kuhava afite imyaka itanu bajya mu Buhinde, amaze kugira imyaka irindwi bimukira i New York muri Amerika.

Nyuma y’uko bitangajwe mu ijoro ryo ku wa 04 Ukwakira ko Zohran wo mu ishyaka ry’Abademokarate yatsinze amatora yahise agira ati: “Donald Trump mfite amagambo ane yo kukubwira zamura volume.”

Mamdani yakunze kurwanya ibikorwa bya Perezida Trump birebana na gahunda yashyizeho y’abimukira ndetse yavuze ko insinzi ye izatuma ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje birimo guhangana n’ubuzima buhenze, ubukode buri hejuru, serivise zihabwa abana ku kiguzi n’ibindi.

Ni mu gihe agaragaza kandi ko kugira ngo ubukode bugabanyuke n’ibindi bibazo byugarije abaturage bikemuke, ari uko hazamurirwa imisoro abakire n’ibindi bigo by’ubucuruzi bikomeye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 5, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE