Uko ubugeni mu gushushanya bwifashishwa mu komora ibikomere byatewe na Jenoside

Inzobere mu buzima bwo mu mutwe ndetse n’abahanzi bavuga ko ubugeni bwisunze ibishushanyo bufasha komora ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ubu buhanzi bukaba ari abwo gusigasirwa.
Babitangarije mu kiganiro na RBA cyagarukaga ku ruhare rw’umuhanzi mu komora ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyabugeni Ngabo King wavutse mu 1996, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yarashinze Kompanyi Misium Ingabo ikora ubugeni bwo gushushanya yibanda ku mateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside na mbere yaho, avuga ko kuva yatangira gukora ubwo buhanzi byafashije benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cyo Kwibuka ababo bazize Jenoside.
Yavuze ko mbere amateka y’u Rwanda agaragaza ko hari ibinyamakuru byagiye bikoresha ibishushanyo n’indirimbo mu gucamo ibice Abanyarwanda bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo ko no mu iki gihe ubugeni bwafasha mu guhangana n’ingaruka Jenoside yasize.
Ati: “Iyo urebye no mu mateka hari ahantu usanga guhanga ibishya (Creativity) byaragize uruhare mu gukoreshwa, nk’ubugeni uko bwakoreshejwe muri Jenoside hari abantu batazi ko ba Simon Bikindi (umuhanzi) bakoreshejwe, ko Kangura (ikinyamakuru) yakoreshaga ibishushanyo kuko iyo ukoze ubugenzuzi ukareba mu 1990 Abanyarwanda basomaga bari bake cyane, bagakoresha (abanyamakuru ba Kangura) amafoto afite imbaraga nyinshi kugira ngo atange ubutumwa.”
Avuga ko ibikorwa byo gushushanya ibishingiye ku mateka yaranze Jenoside byafashije benshi by’umwihariko abarokotse Jenoside bibibutsa ababo babuze bakundaga, bituma bakomeza kuzirikana ibigwi n’amateka yaranze abavandimwe n’inshuti zabo bazize Jenoside.
Dr Gishoma Darius umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’ubuzima RBC avuga ko mu gihe nta bahanzi bahari byagorana kwibuka Jenoside.
Ati: “Ibaze kwibuka hatari Umuhanzi Mariya Yohana, hatari Suzan Nyiranyamibwa […], ariko umuhanzi akoresheje indirimbo akavuga ibyakubayeho, agakoresha ibishushanyo.
Mu kuvura dukoresha imiti yego ariko hari n’ubwo dukoresha ukuvuga n’abahanzi n’ibivugwa bigafasha komora ibikomere mu buryo butandukanye.”
Dr Ntezimana Nepo, Komiseri Ushinzwe Isanamitima n’ubudaheranwa muri GAERG, avuga ko amafoto ashushanyije ari ingirakamaro cyane mu gihe cyo kwibuka by’umwihariko mu gihe hibukwa imiryango yazimye.
Ati: “Mu buryo bwo gukiza ibikomere birakora, kuko n’ubwo bizana amarangamutima y’ububabare ariko na none birafasha mu rugendo rwo komora ibikomere, ntabwo ari kimwe no kuba udafite ifoto.”
Yongeyeho ati: “Twe nko muri GAERG tugira gahunda yo kwibuka imiryango yazimye, ni ukuvaga papa mama n’abana baba barazimye bose (Nta n’umwe ukiriho), ariko twebwe twarokotse dufite inshingano zo kubibuka, ya miryango nta n’umwe wasigaye, yari na yo ntego y’abakoze Jenoside, kuzimya imiryango y’Abatutsi bose.
Twebwe nk’abarokotse dufitanye igihango cyo kubibuka, iyo tugize amahirwe rero yo kubona amafoto yabo biradufasha kubibuka mu ndangagaciro zabo no mu marangamutima yabo, ko batazazima kandi duhari.”
Umunyabugeni Ngabo avuga ko arimo gutegura ibihangano azamurika tariki ya 18 Mata 2024, yise “Inzira y’Inzitane” aho bizaba bigaragaza inzira n’amateka u Rwanda rwanyuze kugira ngo rube rumaze gutera imbere.
Agahamya ko bizafasha abantu kumenya neza imbaraga zakoreshejwe mu kubaka igihugu nyuma y’imyaka 30 kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umunyabugeni Ngabo ushishikariza abahanzi bagenzi be gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka u Rwanda mu buhanzi bwabo ndetse bibanda mu guhanga ibyubaka Abanyarwanda kuko hari bagenzi babo bakoreshejwe mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bityo bagomba kwitandukanya n’izi ndangaciro mbi, batahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.