Uko u Rwanda rukoresha miliyari 103 Frw rwagenewe n’u Budage

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Miliyari zisaga 103 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 98.1 z’Amayero) u Budage bwemeye guha u Rwanda nk’inkunga, zizifashishwa mu gushyira ibikorwa bitandukanye ku murongo aho igice kinini cy’ayo mafaranga kizifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Ukwakira 2022, ni bwo amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana na Minisitiri w’Iterambere Svenja Schulze wari kumwe n’Umuyobozi wa Banki ya kFW Bettina Tewinkel bahagarariye u Budage.

Muri iyo nkunga harimo miliyoni 39.5 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 42.1, zizifashishwa mu mushinga wo kurengera ibidukikije n’ubufatanye mu iterambere watangijwe ku mugaragaro taliki ya 1 Werurwe 2022 hagamijwe gushyigikira ibikorwa by’u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’Afurika byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.

Ayo mafaranga azifashishwa mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yateguwe n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA), ndetse n’ibikorwa bitandukanye bigamije gushyigikira iterambere rirambye ry’imijyi no guharanira ko inkengero z’Ikiyaga cya Kivu zarushaho kuba ahantu hashoboye guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, cyane ko zikunze kwibasirwa n’imyuzure n’itenguka ry’imisozi.

Ibindi bikorwa bizaterwa inkunga ni ibijyanye no kubungabunga imyanda ndetse no kuyibyaza umusaruro hagamijwe kubaka ubukungu bwisubira.

Ubwo bufatanye bushingiye kuri gahunda zemewe zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nk’Ihuriro ryashyiriweho kugera ku mari (Taskforce on Access to Climate Finance) ndetse n’Inama y’Umuryango w’Abibubumbye yiga ku kubungabunga ibidukikije (COP27) yitezwe kubera mu Misiri mu kwezi k‘Ugushyingo.

Muri COP 27, biteganyijwe ko u Rwanda n’u Budage bizagaragaza imishinga bikomeje kugaragazamo ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’Ikirere.

Minisitiri Svenja Schulze yagize ati: “Imihindagurikire y’ikirere n’ibikorwa byo kurinda ubuzima bw’abaturage (social protection) ni impande ebyiri z’igiceri kimwe. Ni yo mpamvu, uretse ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, ubufatanye bwacu bunajyanye no kongerera imbaraga gufasha abaturage kubona ubutabera ku buzima bwabo. Turashaka gutanga inkunga yihariye ku bantu bagizweho ingaruka zikomeye n’imihindagurikire y’ikirere kurusha abandi.”

Ubucuruzi, iterambere rya TVET no gukorera inkingo mu Rwanda byabonye inkunga 

U Rwanda n’u Budage kandi byemeranyijwe ubufatanye mu gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse, ndetse no kongerera imbaraga uburezi bw’urubyiruko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET).

Ni muri urwo rwego Minisitiri Dr. Ndagijimana n’Umuyobozi wa Banki y’Abadage (kFW) Bettina Tewinkel, bashyize umukono ku yandi masezerano y’ubwoko bubiri afite agaciro ka miliyoni 29 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31.

Iyo nkunga izifashishwa muri gahunda ya Leta y’u Budage igamije gushyigikira amashuri ya TVET ari na yo mpamvu azifashishwa ahanini mu kongera umubare w’abayagana n’ishoramari mu bikorwa remezo n’ibikoresho by’amashuri bigezweho.

Biteganyijwe ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Budage buzakora no ku mushinga wo gukorera inkingo n’imiti mu Gihugu, watangijwe ku bufatanye n’Isosiyete yo mu Budage BioNTech.

Ni umushinga uzafasha Afurika kwigobotora umutwaro wo gutumiza hanze yayo hafi 99% by’inkingo n‘imiti ukenera, kuko uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora nibura inkingo miliyoni 50 ku mwaka.

Ku ya 23 Kamena 2022 i Kigali, ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yafatanyije n’ubuyobozi bwa BioNTech gushyira ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa urwo ruganda ruzaba rufite ikoranabuhanga rigezweho.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yagize ati: “Umusaruro w’ibiganiro byahuje abahagarariye Guverinoma zombi wagezweho uyu munsi kandi biragaragara neza ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye buzira amakemwa bw’ibihugu byacu mu gihe twizihiza isabukuru y’imyaka 60 y’ubutwererane bwatanze umusaruro. Impande zombi zemeje kongera ubutwererane mu nzego zirimo uburezi hibandwa ku mashuri ya TVET, mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, gahunda zo kurinda ubuzima bw’abaturage, gukora inkingo n’ibindi.”

U Budage kandi bwemeye gutanga inkunga y’inyongera izifashishwa mu guhugura abakozi no kongerera ubushobozi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa (Rwanda FDA), aho kizabona n’amahirwe yo gukorana n’ikigo kigezweho mu buziranenge bw’imiti mu Budage, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bahuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Izo mbaraga zitezweho kuba umusanzu ukomeye mu kubaka urwego rw’ubuzima rufite ireme ryo hejuru n’ubuvuzi buri wese yibonamo muri Afurika, ari na ko hakomeza kubakwa ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo bishobora gutungurana ku mugabane.

Mu biganiro impande zagiranye kandi, u Rwanda n’u Budage byiyemeje kwagura gahunda zo kurinda ubuzima bw’abaturage binyuze mu kongera ingengo y’imari ishyirwamo, cyane ko kuva icyorezo cya COVID-19 cyatera, ubutwererane mpuzamahanga bwagiye bwibanda ku kongerera imbaraga izo gahunda zigoboka rubanda mu buvuzi.

Mu gihe kandi intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikomeje kugira ingaruka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibiribwa ari na byo bitiza umurindi ubukene bukabije, u Rwanda n’u Budage byemeranyijwe kudatezuka ku bufatanye bugamije kurinda ubuzima bw’abaturage.

Mu nkunga yatazwe harimo n’amafaranga azashyirwa mu kigega kigamije kuzahura abatishoboye hagamije kubaka imitangire ya serivisi za Leta idaheza no kugeza ibikorwa remezo ku bakene n’abatishoboye by’umwihariko.

Muri miliyoni zisaga 103 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo miliyari 33.1 byitezwe ko zibanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage mbere yo kwegurirwa ibikorwa zagenewe mu Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE