Uko Super Manager afata Ally Soudy na Mike mu muziki nyarwanda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Gakumba Patrick wamenyekanye cyane nka Super Manager, Umuhanzi akaba n’umwe mu bakurikirana inyungu z’abakinnyi b’umupira  w’amaguru, avuga ko atemeranya n’abavuga ko Ally Soudy na Karangwa Mike ari inkingi za mwamba mu muziki nyarwanda, kuko hari abandi benshi bawugizemo uruhare mbere yabo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Imvaho Nshya Super Manager yagize ati: “Iyo urebye ugahera cyera ugafata ba Kagambage Alexandre, ba Mavenge Sudi, muri icyo gihe Abanyarwanda bumvaga umuziki, ariko ntibari bakagiye mu kinyejana gishya ngo bakundishwe umuziki w’ikinyejana gishya.”

Akomeza agira ati: “Iyo dufashe abantu nka ba Rafiki Gipende, Mahoniboni, Bigdom, abo ni abantu batangiye umuziki, ndibuka njya muri studio bwa mbere mu 2004 i Kigali habaga studio 3 gusa.”

Nubwo ngo atakwirengagiza Mike na Ally Soudy, ariko ngo hari abandi benshi barwanye ku muziki w’ikiragano gishya, nkuko Super Manager abisobanura.

Ati: “Ntabwo Ally soudy na Mike Karangwa ari bo nkingi ya mwamba mu muziki nyarwanda, icyo gihe rero ntibari bakabonetse cyangwa se bari bahari ariko bataramenyekana. Sinabakamira mu kitoze, ariko si bo nkomoko yo gukomera kwa muzika nyarwanda w’ikiragano gishya. Gusa na bo bashyizeho itafari ryabo, Abanyarwanda bakunda umuziki wabo.”

Zimwe muri ‘Studio’ Super Manager avuga zabagaho icyo gihe harimo Cadillac kwa Cobra, BzB muri TFP, hakaba na JP, nyuma haza uwo bitaga Kenny wari muri ‘studio’ y’uwitwaga Happy.

Nyuma y’icyo gihe ni bwo Karangwa Mike na Ally Soudy baje, ari na ho Super Manager ahera avuga ko atari bo nkingi za mwamba z’umuziki nyarwanda, kuko hari abawushyizeho itafari ry’ifatizo mbere yabo.

Ku bijyanye n’ibivugwa ko imyidagaduro ikunze kugaragaramo ibintu byo guhangana, ibyo bamwe bafata nk’amatiku, Super Manager asanga bigomba kubaho.

Ati: “Ntabwo Showbiz yaburamo amatiku. Urugero muri Amerika aho bakora nk’ibyo dukora, abenshi batangiye bahanganye nka 2 Pac, na Notorious. Muri Tanzania Diamond na Hamornise ejo bundi bakoranye mu ntoki nyuma y’imyaka irenga hafi icumi batavugana  kugera aho bahuzwa n’Umukuru w’Igihugu yabatumiye  ku Iftar. Ubwo rero Showbiz ni ko ikorwa, kuko muri ibyo byose ni uko baba bacuruza.” 

Kuri ubu ngo Super Manager ahugiye mu gufata amajwi y’indirimbo ze, kuko mu minsi ya vuba azamurika umuzingo (Album).

Ikindi kandi Super Manager anahugiye mu gushaka abakinnyi beza nk’uko asanzwe ari Umujyanama agaharanira inyungu z’abakinnyi batandukanye.

Super Manager
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 17, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Bronze says:
Werurwe 17, 2024 at 1:55 pm

Nkunda inkuru wandika Shifah. Nukuri nongeye gukunda imvahonshya nka keera nyiyumvana Jean Daniel Sindayigaya mu kiganiro #makurukimubinyamakuru.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE