Uko RIB yatangiye gukurikirana abakoresha nabi imbuga nkoranyamabaga byashimishije abazikurikira

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha imvugo zishyamiranya abantu mu myidagaduro, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Ni icyemezo cyashimishije ndetse kinatanga icyizere ku bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamaze igihe bifuza ko habaho umuco wo gucishaho akanyafu abazikoresha nabi.

Nyuma y’inkuru zitandukanye zagarukaga ku itabwa muri yombi ry’uwo munyamakuru w’imyidagaduro, abenshi batangiye gushyira ibitekerezo ku mbunga nkoranyambaga bavuga ko umwanzuro wa RIB ukwiye kandi benshi bakwiye gukuramo isomo.

Uwiyita Espeka39678 ku rubuga rwa X, yagize ati: “N’abandi barebereho.”
Uwitwa TrueNation fromCenturies… yagize ati: “RIB banyuzeho akanyafu, ubundi muzarebe no mu bihugu byateye imbere cyane, gutarama umuntu bihoraho birabujijwe, kuko ntibiba bikiri kumuvugaho gusa, ahubwo biba byabaye kumwibasira no kumubuza amahwemo.”
Naho uwiyita Sam Cuts ati: “Ni ukuri Imana ijye iha umugisha RIB, ni gute umuntu yifata akigenga nkaho aba mu gihugu wenyine, mwakoze cyane murebe n’abandi bakoresha imvugo nyandagazi ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Youtube.”
Manibaho Daniel ati: “Bari baratinze.”
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri Fatakumavuta akoze ikiganiro yibasira umuhanzi witwa Ngabo Jorbert Medard uzwi nka Meddy, aho yifashishije ubuhamya Meddy aherutse gutanga mu gitaramo aherutse gukora, avuga ko uwo yakubitwaga n’umugore akoresha amagambo mabi atarimo kubaha uwo yavugagaho.
RIB yatangaje ko Fatakumavuta yihanangirijwe kenshi akanagirwa inama, ariko agahitamo kwinangira ari nabyo byamuviriyemo gutabwa muri yombi.
RIB ntihwema gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha neza birinda gukora ibyaha, ikabamenyesha ko itazihanganira abanyuranya n’ibiteganywa.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE