Uko Dudu abona Abanyarwenya bateje imbere urwenya

Umunyarwenya ubarizwa mu banyarwenya bazamukiye muri Gen-z comedy, Dudu, avuga ko kuba urwenya rusigaye rwitabirwa byavuye ku ntambara itoroshye yarwanywe na bakuru babo.
Iyo uganiriye n’abanyarwenya bamaze igihe bakora uyu mwuga, barimo Arthur Nkusi, Ntarindwa Diogene, Rusine Patrick n’abandi, bakubwira ko bagitangira byari ibintu bifatwa nk’ibyitabirwa n’abanyamurengwe.
Ubwo yaganiraga na Imvaho Nshya, Babu Joe, usanzwe akora urwenya mu rurimi rw’icyongereza, yavuze ko byari bigoye mu bihe byahise, kuko wasangaga gukora urwenya bifatwa nabi, ari nabyo avuga byatumye abakobwa badatinyuka gukora urwenya.
Agaruka ku iterambere ry’urwenya, uyu munyarwenya yasobanuye ko urwenya rumaze gutera imbere ushingiye ku bwitabire busigaye bugaragara mu bitaramo by’urwenya.
Yagize ati: “Mbere wateguraga igitaramo hakaza nk’abantu batagera mu 10, bigasaba ko utumira abanyarwenya b’abanyamahanga, ariko ubu rwose Abanyarwanda bamaze kumva neza urwenya.”
Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye na Dudu, yayitangarije ko urwenya arugereranya nk’umuryango wari waratawe, ariko kuri ubu ukaba ari umuryango uhagaze neza kandi ufatirwaho urugero.
Ati: “Byari bigoye ku gihe cyaba Atome (Ntarindwa Diogene), urwenya rwari nk’umuryango ukennye utari unitaweho, icyakora ukaza kwisubiranya ukaba uhagaze neza ufatirwaho urugero n’indi miryango.”
Dudu ashimira Abanyarwenya bakuru barwanye iyo ntambara kugeza ubwo umuryango nyarwanda wumva urwenya ukumva ari impano y’ingenzi.
Ati: “Agaciro k’imbaraga za bakuru bacu nkapimiye mu muryango, papa yaba ari Atome kuko ubusanzwe papa akomokaho umuryango, ni we nagira papa kuko ari we wakoze urwenya bwa mbere, mama nakamugize Rusine kuko afite inda ariko ni Arthur kuko mama arera uwo mwana amezi 9 na nyuma yaho, Arthur Nkusi ni we mama kuko yagiye arera ba Rusine, Merci n’abandi.”
[…] Abana ni abo ba Rusine, Zaba, Kibonge, Babou n’abandi, ariko nanone mu bana habamo umwana ugira atya agacungura umuryango izina ryawo rikongera kuvugwa, uwo mwana ni Merci kuko yagize uruhare rukomeye, kuko ni we watuzanye, ubu twe turi abuzukuru kandi nibura ubu iyo havuzwe urwenya mu bantu hahita hazamo Gen-z.”
Urwenya ni kimwe mu bice bigize imyidagaduro, rukaba rumaze kugera ku rwego rwo kwifashishwa mu gususurutsa zimwe mu nama zikomeye u Rwanda rwakira binyuze muri Gen-z Comedy, urubuga rufasha Abanyarwenya bato mu kuzamura impano zabo.
Ikindi gishimangira iterambere ry’urwenya ni uko haguwe imipaka yarwo, hakaba hasigaye hari imikoranire ya hafi na hafi ku banyarwenya bo muri Afurika y’Iburasirazuba hagamijwe kwagura isoko ry’urwenya ku banyarwenya b’Abanyarwanda.

