Uko byari byifashe mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu Mujyi – Amafoto

Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali kimwe nk’ahandi hose mu gihugu Abanyarwanda bahuriye hamwe bizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rubohowe n’Izamarere.
Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku ya 01 Ukwakira 1990, rushyirwaho akadomo ku ya 04 Nyakanga 1994 kandi rurangirana no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100.
Mu myaka yakurikiyeho u Rwanda rwashyize imbere guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, ubukungu, ikiremwamuntu, ububanyi n’amahanga, guca ruswa n’itonesha ndetse no guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Kwibohora intambwe mu ntego’. Mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abaturage bishimira ibimaze kugerwaho mu myaka 31 ishize u Rwanda rubohowe.
Iterambere u Rwanda rugezeho kandi bigizwemo uruhare n’abaturage ubwabo, ni bimwe mu byo ku ya 04 Nyakanga, abanyarwanda mu ngeri zitandukanye bizihije by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Mu Karere ka Kicukiro hatashywe Urugo mbonezamikurire y’abana bato mu Murenge wa Gatenga rwubatswe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda. Byitezwe ko ruzakira abana bagera kuri 40.
Ubuyobozi bwa Kicukiro bwashimye abaturage bagize uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo bitandukanye, bubasaba gukomeza kubigira intego no mu myaka iri imbere.
Ni ingingo yagarutsweho n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, ubwo hatahwaga Ivuriro ry’ibanze mu Murenge wa Masaka mu Kagari ka Mbabe. Umwihariko w’iri vuriro ni uko abarigana bazajya bakoresha mituweli.
Nshimiyimana Philbert, Umufatanyabikorwa w’Akarere ukorera i Masaka yashimiwe umusanzu yatanze mu Kagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka, aho yubatse Ivuriro ry’ibanze rifasha abahatuye kwivuriza heza kandi badakoze ingendo ndende.
Abaturage bo mu Kagari ka Rukatsa mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro bishyize hamwe bakusanya Miliyoni 154 biyubakira umuhanda wa Kaburimbo mu rwego rwo gutura heza.
Muri uyu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama na ho hatashywe umuhanda mugenderano wa Kaburimbo ureshya na Metero 800 wubatswe n’abaturage b’Umudugudu wa Kamabuye.
Mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo batashye imihanda yubatswe mu bushobozi bw’abaturage, ifite agaciro ka miliyoni 150 ireshya na metero 690.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ibikorwa Remezo n’Imiturire, Dusabimana Fulgence, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega, Akagari k’Akabahizi mu Mudugudu wa Mpazi mu gikorwa cyo kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora.
Abaturage bo mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro, abaturage basuye aho bagejeje ibikorwa byo kwikorera umuhanda ureshya Km 2.6, ukaba uzakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere n’ubuhahirane n’ibindi bice.






























