Uko byagendekeye Assia akabana n’umugabo yabonaga adashamaje

Umukinnyi wa Filime nyarwanda Umutoni Assia avuga ko we n’umugabo we babanje kugorwa no guhuza bitewe n’uko babonaga amafoto buri wese akibwira ibitandukanye kuri mugenzi we.
Aba bombi batangaje ko bahujwe n’umugore war’inshuti yabo.
Babitangarije mu kiganiro banyujije ku murongo wabo wa Youtube witwa ‘Assia Films’ ubwo babwiraga ababakurikira uko bamenyanye n’uko bakundanye.
Uyu mukinnyi wa filime avuga ko uwo mugore yatanze inomero za telefone, yabona amafoto akabona atamukunda atangira kumwiyemeraho.
Yagize ati: “Twahujwe n’umumama w’umushuti yanjye nambariye mu bukwe, nagiye kubona mbona nomero yo muri Amerika irampamagaye kuri telefone bisanzwe ngira ngo ni umufana ndamwitaba ndamubwira ngo ndahuze nzakuvugisha ejo. Ntaragera mu rugo wa mumama arampamagara arambwira ngo mubabarire yatanze nomero zanjye.”
[…] Ngo ni umuhungu w’Umuslam w’umwana mwiza w’umukire uba muri Amerika, ndamubwira ngo banza umpe ifoto ye ndebe, uzi ampaye ifoto! Uzi ko ansuzugura! Noneho namureba n’ubusatsi n’ubupantaro yambaye bw’ubudeshire n’ubuntu bw’ubujire mbona.”
Ibyo avuga abihurizaho n’umugabo wemeza ko ayo mafoto n’iyo myambarire yabikoze kugira ngo yisanishe na Assia yari amaze kumenya ko ari icyamamare.

Ati: “Nasangije abankurikira kuri WhatsApp ko ngiye gutaha mu Rwanda, uwo mubyeyi arambaza ati gukora ubukwe se? Ndamusubiza nti nje kwishimisha gusa nta bukwe mfite, arambaza ati se ufite umukunzi mubwira ko ntawe, arambwira ati uramukeneye se nguhuze n’icyana cyiza nzi kandi mwaberana, nti mpa numero ahubwo.”
Yogeraho ati: “Njye nkimubona bwa mbere nabonye ameze nk’igikobwa cy’ikirara kuko yanyoherereje Instagram ye n’amafoto ye ndavuga ngo uyu mukobwa tuzaryoshya ningera mu Rwanda. Namaze kumureba mbonye ari icyamamare ndeba ukuntu bambara nanjye nambara nkabo, ndifotoza kugira ngo atansuzugura.”
Assia avuga ko nyuma yo kumubona akumva atengushywe yumvise n’ibyo yamubwiye ko azamuvugisha ejo yabihagarika ariko amuvugishije yumvise ar’umuntu wubaha kandi uvuga n’ibintu bizima agereranyije n’uko yari yamuketse afata umwanzuro wo kuzajya amurya udufaranga ariko nta gahunda idasanzwe bazagirana.
Uko yabitekerezaga ni na ko ku ruhande rw’umugabo na we yari akomeje gahunda yo kuzaryamana nawe gusa, kubera ko yabonaga ari ikirara gusa.
Ariko uko bagiye bavugana akajya amusaba ko bavugana barebana (Video Call), Assia akanga, akamubwira ko amukumbuye yamuha udufoto Assia akanga, nyuma amubwira ko yamukunze Assia amusubiza ko bitashoboka ko bakundana ariko baba inshuti.
Aba bombi batangaje ko uko bakomeje kuganira ariko ubushuti bwabo bwakomeje gushinga imizi biza kurangira bahisemo kubana.
Ku wa 30 Ukuboza 2022, ni bwo Umutoni Assia yasabwe anakobwa na Uwizeye Mohammed, nyuma aza kumusanga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho batuye ubu, nyuma baza kwibaruka imfura yabo tariki 19 Kamena 2023.