Uko Brig Gen Gakwerere yatinyuye abaturage gukora Jenoside i Butare

Ifatwa rya Brig Gen. Gakwerere Jean Baptiste ryagaruye amateka mabi mu mitwe ya benshi by’umwihariko abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu gutinyura abaturage gukora Jenoside.
Ingabo za AFC/M23 mu mpera z’icyumweru gishize zashyikirije ingabo z’u Rwanda abarwanyi ba FDLR 14 bafatiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2025.
Abarwanyi ba FDLR bafasha ingabo za Congo ndetse n’indi mitwe irimo Wazalendo, Abarundi, Abacanshuro, SAMDRC kurwana n’ingabo za M23 mu Burasirazuba bwa Congo.
Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste ni we wari uyoboye abashyikirijwe u Rwanda, nyuma yo gufatirwa mu Mujyi wa Goma aho bivugwa ko yari yaraje kwivuriza.
Rutayisire François ukorera ubucuruzi bw’amahoteli mu Mujyi wa Butare, avuka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara hafi n’Umujyi wa Butare, yasobanuriye Imvaho Nshya uko Gen Gakwerere yari ku isonga mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Brig Gen Gakwerere Jean Baptiste amuzi nk’umusirikare wakoreraga muri ESO-Butare ndetse akaba yari ku ruhembe mu bateguraga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Yari mu basirikare bakoraga cyane mu gutegura Jenoside […] uriya na we yari arimo.”
Rutayisire avuga ko bari bafite abayobozi hejuru, harimo na Col Muvunyi wafungiwe Arusha.
Ati: “Muri Jenoside Gakwerere yari umuntu wakoraga cyane nubwo na Col Muvunyi atari yoroshye kuko yari yaragiye kwica Abagogwe mu makuru dufite.”
Rutayisire avuga ko Cpt Ildephonse Nizeyimana yahungiye muri Congo ajyanye na Gen Gakwerere ariko we asohoka muri Congo, anyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe ari na ho yafatiwe ajyanwa Arusha.
Uyu Cpt Nizeyimana yabaga afite ikipe nini y’abasirikare n’interahamwe yayoboraga.
Ati: “Nizeyimana yohereje abantu n’abasirikare kwica Gicanda, hari n’abo Gakwerere yishe mu bitaro i Butare.
Hapfuye abantu benshi mu bitaro, abari bahungiyemo, inkomere nyinshi zose bajyaga kuzivanamo bakazica ndetse n’abasirikare b’Abatutsi bishwe na Gakwerere.”
Hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare, mu bihe bitandukanye bagiye bashinja Gakwerere.
Rutayisire yabwiye Imvaho Nshya ko Gen Gakwerere yazaburanishirizwa aho yakoreye icyaha.

Agira ati: “Igihe cyose azajya kuburana, nifuza ko yaburanishirizwa i Butare, abamushinja bazaboneka byanze bakunze barahari kuko hari abagihari biciwe abantu.”
Akomeza avuga ko hari abantu benshi bafunze b’abasirikare bagenzi be bishe abantu hariya, bagiye bamuvuga mu manza za Gacaca.
Ngo hari abajyaga bahakana uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakavuga ko bari munsi ya Gen Gakwerere, abandi bakamushinja ko ari we wabatumaga kwica kandi abamushinjaga baracyahari nkuko Rutayisire yabitangaje.
Gakwerere yari umusore ufite ipeti rya Lieutenant ariko ngo ku ifoto yarabyibushye, nta gisa nkuko yasaga kera ariko ngo ibikorwa bye mu gihe cya Jenoside birazwi.
Umwihariko w’abasirikare bakuru mu yahoze ari Perefegitura Butare, ni uko kugira ngo abaturage batinyuke bajye kwica Abatutsi, Gen Gakwerere yabigizemo uruhare.
Ati: “Aba ba Gakwerere ni bo babwiye Interahamwe ngo nimudukurikire tubereke, kugeza ubwo abaturage bose bitabiriye gukora Jenoside ariko noneho bano umwihariko wabo ukomeye nuko batangije Jenoside ku buryo bumaraho.”
Ahamya ko Gen Gakwerere ari we wagiye imbere agatinyura abaturage, we n’abandi basirikare bashishikarije abaturage kwica Abatutsi.
Abasirikare bari i Butare iyo badashishikariza abaturage gukora Jenoside ntiba yarabaye ku kigero yabayeho.
Ati: “Jenoside bayitegura, bayiteguranye ubukana n’uburyo bwose.”
Abakomeje guha Gen Gakwerere amazina atandukanye, ngo ni abagamije kwerekana ko atari we wakoze Jenoside i Butare.
Rutayisire avuga ko ari ukuyobya uburari mu rwego rwo guhakana Jenoside.
Izina rya Gakwerere ryagarutsweho cyane mu gihe cy’inkiko Gacaca kandi ashinjwa n’interahamwe ndetse n’abasirikare bagenzi be.
Ikintu gikomeye abarokokeye i Butare bifuza ko bakorerwa, ngo nuko Gen Gakwerere yaburanishirizwa aho yakoreye icyaha.
Urugero rutangwa ni urw’uko na Burugumesitiri wa Nyakizu na we yaburaniye aho yakoreye icyaha bityo ko na Gakwerere aburaniye aho yakoreye ibyaha, ibyo yavuga abeshya bamunyomoza.
Ati: “Azaze hariya abantu bamubone neza, nta kintu cyiza nko kubona umuntu wakwiciye akamara abantu bawe akagenda nyuma ukamushinja muri kumwe.
Ikindi ni uguhabwa ubutabera bukwiye, abantu bamaze Abatutsi kuriya nta kindi gishoboka cyaruhura umutima wacu, ni uko bahanwa nyine kandi ku buryo bukwiye kuko bariya bantu bamaze abantu benshi.”
Curé Ngoma, Umuvugizi wa FDLR aherutse gutangaza ko Brig Gen Gakwerere washyikirijwe u Rwanda, yari mu buyobozi bukuru bw’uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku ifatwa rya Gen Gakwerere, Curé Ngoma yasobanuye ko yari amaze igihe kinini arwariye mu Mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo ari na ko yihishahisha.
Desere says:
Werurwe 5, 2025 at 6:36 pmKo mwadukubise igihuha ku nkuru ya General Omega?