Uko bigenda uwahawe imbababazi na Perezida ngo yongere afungwe 

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Nkuko bigaragara mu Igazeti ya Leta iteka rya Perezida  No 161/01 ryo ku wa  15/09/2017 ritanga imbabazi, mu ngingo yaryo ya 3 ivuga ku kwamburwa imbabazi, igaragaza ko imbabazi za Perezida zishobora guhindurwa iyo uwazihawe; akatiwe igihano kubera icyaha gishya; atitwaye neza ku buryo bugaragara cyangwa atubahirije ibyategetswe muri iri teka.

Mu itangazo ry’ibyemezo y’Inama y’Abaminisitiri  yateranye ku wa  18 Ukwakira 2024, yemeje ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 32 bari barakatiwe n’inkiko mu gihe abandi 2,017  bafunguwe by’agateganyo.

Mu bahawe imbabazi harimo; abagore bari barahamijijwe ibyaha byo gukuramo inda, abana, 16 bahoze ari abasirikare mu ngabo z’u Rwanda   nabandi bahoze bakora mu nzego za Leta. 

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, agaragaza ko uwahawe imbabazi igihano kitarangiye ashobora kongera gufungwa bitewe n’imyitwarire yagaragaje cyangwa mu gihe  yakoze ikindi cyaha.

Agaragaza ko hari ibikurikizwa n’uwahawe imbababazi mu gihe bitakurikizwa imbabazi zigakurwaho agasubira mu bihano.

Ati: ”Wamara kuzihabwa hari ibyo utegekwa harimo gukomeza kwitaba, kutava mu gihugu ngo ugira aho ujya utabivuze bakubwira aho ugomba kubisaba, iyo unaniwe kubisaba cyangwa utarabashije kwitaba hari uburyo bashyizeho bw’ikorabuhanga bwo kubimenyesha ibyo byose iyo bitujujwe za mbabazi niba warazihawe igihano kitarangiye zishobora gukurwaho ukarangiza igihano, niba ukoze ikindi cyaha nabwo gishobora gutuma za mbabazi zivaho.” 

Mu bindi bigaragara mu ngingo ya 2 uhawe imbabazi agomba kubahiriza  birimo;kwiyereka Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda no kubimenyesha urugo, Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere atuyemo no kwitaba ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rw’aho atuye rimwe  mu kwezi  ku munsi wagenwe n’ubushinjacyaha.

Ingingo ya 4 igaragaza ko uwambuwe imbabazi byamugiraho ingaruka nyuma yo kuzamburwa aho  uwakatiwe agomba gufungirwa igihano yari asigaje igihe ahabwa imbabazi, cyiyongeyeho igihano aba yarakatiwe nyuma.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ukwakira 20, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE