Uko amatora arimo kugenda hanze y’u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Adepite.

Ni igikorwa bakoze kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, ari wo munsi nyirizina w’amatora ku Banyarwanda batuye hanze y’u Rwanda.

Nouvelle-Zélande

Abanyarwanda baba muri Nouvelle-Zélande ni bo bagiye kubimburira abandi baba mu mahanga kwinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Muri Nouvelle-Zélande Site y’itora iri ahitwa Waitākere Community Strust Hall mu Mujyi wa Auckland.

U Bushinwa

Abanyarwanda baba mu bice bitandukanye by’u Bushinwa na bo bazindukiye kuri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu aho bagiye guhitamo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere ndetse n’Abadepite bagomba kubahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Korea y’Epfo

Abanyarwanda batuye muri Korea y’Epfo bazindukiye mu gikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ni abaturutse hirya no hino muri icyo gihugu barimo n’abatoye bwa mbere.

Muri Korea y’Epfo, Site y’Itora yafunguwe Saa Mbili z’igitondo cyaho ndetse biteganyijwe ko ifungwa Saa Kumi n’Ebyiri.

Pakistan

Abanyarwanda baba muri Pakistan bazindukiye mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan, Fatou Harerimana, yabwiye RBA ko ari ibyishimo kuba Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu bitoreye perezida ku nshuro ya mbere, kuva iyi ambasade yafungurwa.

Ati “Twishimiye ko ari ubwa mbere Ambasade yacu ifunguye muri Pakistan, Abanyarwanda bakaba batoye.”

NEC yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga basaga ibihumbi 70 ni bo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho bari butorere kuri site 160 mu bihugu 70.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Uwineza elisha says:
Kamena 17, 2025 at 6:29 pm

Kugenda hanze gukora icyari cyocyose

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE