Uko amagambo y’ihumure ya Perezida Kagame yubatsemo icyizere abagize AVEGA-Agahozo

Abagize Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AVEGA -Agahozo) bashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wababwiye amagambo y’ihumure, abakomeza, abubakamo icyizere, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari irangiye ibasigiye ibikomere bitandukanye yaba ibyo ku mubiri no ku mutima.
Abo babyeyi bavuga ko Leta y’u Rwanda yabafashije kwiyubakamo icyezere ku buryo ubu bakomeye kandi bakataje mu rugendo rw’iterambere.
Babigarutseho kuri uyu Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, mu gikorwa cyateguwe n’uwo muryango AVEGA-Agahozo, cyiswe Imyaka 30 y’Ubudaheranwa, cyateguwe hagamijwe kwizihiza Imyaka 30 y’Ubudahererwa bwabo.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene ndetse n’indi miryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida wa AVEGA-Agahozo, Kayitesi Immaculee, yagaragaje ko amagambo y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yo kubakomeza abubakamo icyizere yababwiye ubwo bari bafite intimba n’agahinda k’ababo bari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uwo mubyeyi ahamya ko nk’abapfakajwe na Jenoside bari batakaje icyizere cyo kubaho ariko Umukuru w’Igihugu arabakomeza ndetse abatera inkunga yababera akabando k’ubuzima.
Ati: “Perezida Kagame yaratubwiye ati namenye ko bibagora kugera ku miryango mu gihugu hirya no hino, nimwakire iyi modoka izajye ibageza aho ababyeyi bose bari, ntimuzongere guhangayika duhari.”
Yongeyeho ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nyuma yo kubasura aho baba yababwiye ati: “Mwahisemo kudaheranwa n’ingaruka za Jenoside mwiyemeza gufatanya kurera imfubyi, mwiyemeje ko abafite imbaraga bafatanya n’abatazifite, nimuhumure ntituzabatererana.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo mu myaka 30 ishize bagere ku kwiyubaka mu budaheranwa bizihiza kuri uyu munsi, Leta yabafashije mu buryo bwose, na bo bakomeza gutwaza.
Yagize ati: “Muri urwo rugendo Leta yatubereye ubwugamo, yafashije abapfakazi ba Jenoside mu guhangana n’ingaruka zayo. Ihumure n’amagambo y’icyizere byatubereye intwaro mu rugendo rwo kwiyubaka. Mu Kinyarwanda baravuga ngo Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana, kandi ijambo ryiza rirarema.”
AVEGA Agahozo ishimira cyane Leta y’u Rwanda kuko nyuma yo gushinga AVEGA Agahozo hakurikiyeho ibikorwa by’ubuvuzi byo kuvura abasigiwe ibikomere na Jenoside, kubomora ibikomere byo ku mutima, abandujwe Virusi itera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana ndetse n’abafashwe ku ngufu bashyiriweho ivuriro ryihariye kugira ngo bitabweho by’umwihariko.
Hanabayeho kandi kwishyurira abana bavutse kuri abo bapfakazi amashuri, bahabwa inkunga y’ingoboka n’ibindi byatumye bakomeza gukira ibikomere.
Madamu Jeannette Kagame ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba AVEGA Agahozo ejo hashize ku wa Gatanu mu gikorwa cyiswe Imyaka 30 y’Ubudaheranwa, cyateguwe na AVEGA Agahozo, hagamijwe kwizihiza urugendo rw’Ubudaheranwa mu myaka 30 ishize Jenoside ihagaritswe, yijeje abo babyeyi ko igihugu kitazabatererana kandi ko kizirikana ko bagize uruhare rukomeye mu kubaka Abanyarwanda ndetse no gutoza abakiri bato indangagaciro zo gukunda igihugu no kwimakaza amahoro.