Uko Akarere ka Kamonyi gahanganye n’ikibazo cy’igwingira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, abana 22.5% bari bafite ikibazo cyo kugwingira mu 2020. Ni mu gihe mu 2015 Akarere kari gafite abana 36.4% bagwingiye.

Ubuyobozi bw’aka Karere bwahamirije Imvaho Nshya ko kugeza mu mwaka wa 2021/2022 kari kuri 22% by’abana bagwingiye hakurikijwe imibare y’ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa Gicurasi 2022.

Uwiringira Marie Josée, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yemeza ko Akarere gafite abana 6 bari mu mutuku, mu gihe abana 26 bari mu ibara ry’umuhondo.

Ati: “Mu bukangurambaga dukora dusaba ko iyo mibare yagabanyuka. Ni urugamba turimo ku buryo uyu mwaka w’imihigo twahize ko tuzagabanya igwingira ku kigereranyo cya 18%, mu gihe NST1 yo ari kuri 19%. Ariko ni ukugira ngo twihe urukiramende rurerure bityo dushyiremo imbaraga”.

Mu kugabanya igwingira, Akarere ka Kamonyi kabifashwamo n’abafatanyabikorwa nkuko byemezwa n’ubuyobozi, muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.

Visi Meya Uwiringira yagize ati: “Buri Mudugudu ufite Igikoni cy’Umudugudu kandi ababonetse bafashwa n’ikigo nderabuzima, buri gihembwe tugira ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi”.

Kurwanya imirire mibi bihera ku mwana uri mu nda nyina amutwise, igihe yavutse no kugaburirwa neza mu gihe cyo gufata imfashabere.

Uwiringira, agaragaza ko hari abafatanyabikorwa bafasha Akarere mu bijyanye no kubaka uturima tw’igikoni. Akomeza agira ati: “Hari abagira ibibazo byihariye bagahabwa amata, indagara n’ibindi”.

Ababyeyi bakangurirwa kugira isuku kuko ngo umwana ufite isuku nke bituma arwaragurika, bikaba byamuviramo kugira ibibazo byo kurwara indwara ziterwa n’imirire mibi.

Habarurema Innocent, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma, ahamya ko nta kibazo cy’abana bari mu mirire mibi kikirangwa mu Kagari.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma (Foto Kayitare J.Paul)

Ati: “Mu Kagari kacu ka Bugoba nta mwana uhari waba uri mu muhondo cyangwa se mu mutuku, abana bacu bose bavuyemo ubu bari mu murongo w’icyatsi”.

Ashimangira ko mu 2021 ari bwo ikibazo cy’imirire mibi bari bamaze kugica. Kugira ngo bashobore kubigeraho, ngo Abajyana b’Ubuzima uko ari bane bishyize hamwe bagapima abana kuva ku rugo rwa mbere kugeza ku rwa nyuma bakamenya uko bahagaze.

Ati: “Uwo twasangaga afite ikibazo yakorerwaga ubuvugizi noneho ikigo nderabuzima kikadufasha, tukabasha kubona rutufu, amata ndetse na SOSOMA noneho abo bana bakavurwa imirire mibi”.

Nyiranywayimana Spéciose, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rukoma, avuga ko bafite abana 56 n’abagore bagera kuri 40 bo mu miryango ikennye bahabwa Shisha Kibondo mu rwego rwo kwirinda ko bahura n’ibibazo by’imirire mibi.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, na we asobanura ko bahabwa Shisha Kibondo mu rwego rwo kwirinda ko bajya mu mirire mibi.

Ati: “Badakurikiranywe bashobora kuzahura n’ikibazo cy’imirire mibi. Abo bose barakurikiranywe, uyu munsi ufite ikibazo cy’imirire mibi mu Murenge wa Rukoma, ni umwana umwe kandi na we ari mu muhondo bivuze ngo aragana mu nzira yo gukira”.

Ahamya ko hari gahunda yo gukumira kugira ngo hatagira umwana n’umwe wo muri uyu Murenge wajya mu mirire mibi.

Intego y’Igihugu ya NST1, Ni uko igwingira rizagabanyuka ku kigereranyo cya 19% mu 2024 mu gihe imibare y’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) mu 2020 bwerekanye ko kuri ubu abana bagwingiye mu Gihugu bari ku kigero cya 33%.

Habarurema Innocent, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Bugoba mu Murenge wa Rukoma, ahamya ko nta gwingira bafite (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 9, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE