Uko Afurika irushaho kunga ubumwe ni ko yunguka- Perezida Kagame 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uburyo ubumwe bw’Afurika burushaho gutanga umusaruro kuko byagura amahirwe y’amasoko ndetse n’ubushobozi bwo guhangana mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi, mu butumwa yatanze ubwo yafunguraga Inama y’Abayobozi Bakuru (CEO’s Forum) yitabiriwe n’abasaga 2000 ikaba irimo kubera muri Kigali Convention Centre. 

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’Ibigo mpuzamahanga, abanyacyubahiro n’abakuriye inzego zishyiraho politiki, abayobozi b’inganda, ibigo by’ubucuruzi ndetse n’abahagarariye inzego z’abikorera. 

Perezida Kagame yagize ati: “Uko Afurika irushaho kunga ubumwe ni ko imikoranire yacu n’abafatanyabikorwa izarushaho gutanga umusaruro. Ukwihuza kw’ubucuruzi bw’Afurika ni amahirwe yo kongera amasoko, no kurushaho kubaka ubushobozi. Afurika ntikeneye kubanza gusaba icyicaro ku meza y’icyubahiro.”

Mu Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bamaze kugera mu muhango wo gufungura iyo Nama ku Mugaragaro harimo Perezida Filipe Jacinto Nyusi wa Mozambique, Minisitiri w’Intebe wa São Tomé na Príncipe Patrice Trovoada na Madamu Nana Trovoada.

Haje kandi, Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire Robert Beugré Mambé, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) Makhtar Diop, Umuyobozi w’Ikigo cy’itangazamakuru cya Jeune Afrique Amir Ben Yahmed,

Iyi nama ngarukamwaka yateguwe na Jeune Afrique Media Group ifatanyije na IFC, itanga urubuga rw’ibiganiro bihoraho hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera ku ngingo enye z’ingenzi ari zo ubuyobozi, kwimakaza ikoranabuhanga, kwihuza k’umugabane n’urwego rw’imari. 

Inama iheruka mu Rwanda yabereye i Kigali mu mwaka wa 2019. 

Ku wa Gatanu, Perezida Kagame ategerejwe mu biganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu, bigaruka ku buyobozi nk’inkingi ya mwamba no ku musanzu w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga. 

Ni ikiganiro ahuriramo na Perezida wa Kenya William Samoei Ruto na Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, kiyobowe n’umunyamakuru wa CNN Eleni Giokos. 

Icyo kiganiro kirabanzirizwa n’ikindi gihuza Umuherwe Aliko Dangote ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa TotalEnergies Patrick Pouyanné, kiyobowe n’umunyamakuru wa CNN Larry Madowo.

Perezida Kagame nanone kandi kuri uwo munsi azakira ku meza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye iyo nama mu kubaha ikaze n’icyubahiro kibakwiriye, basangira ibya ku manywa.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 16, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE