Uko Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.

Mu gihugu cy’u Bubiligi Hakim Sahabo ukina mu kibuga hagati asatira uherutse gutizwa mu ikipe K. Beerschot V.A avuye Standard de Liege yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere mu mukino ikipe ye ya K. Beerschot V.A yanyagiwemo na Royale Union Saint-Gilloise ibitego 4-0

Muri uyu mukino Hakim Sahabo yasimbuwe ku munota wa 78.

Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota 88 mu mukino ikipe ye yatsinzwemo na Club NXT U 23 ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 77 mu mukino ikipe ye yatsinzemo Samaxi FK ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 20 wa shampiyona.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere ndetse atanga umupira wavuyemo igitego ubwo ikipe ye ya Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan itsinda Kapaz PFK igitego 1-0 mu mukino wa 20 wa Shampiyona.

Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur na

Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja ntizakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bakomeje imyitozo bitegura umunsi wa 17 wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru twatangiye.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ ukinira ikipe ya AEL Limassol yo muri Shampiyona yo muri Cyprus akomeje koroherwa nyuma yo kugabwa Ivi mu cyumweru gishize.

Ubwo yakinaga umukino wa shampiyona ku wa 14 Ukuboza 2924.

Myugariro Manzi Thierry ukinira Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ufite ikibazo cy’imvune ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe n’ikipe ye batsinda umukino wa karindwi wikurikiranya, ubwo yanyagiraga Al  Khums ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa munani wa Shampiyona.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyari mu bakınnyi bakoreshejwe ubwo Kaizer Chiefs akinira muri Afurika y’Epfo yatsindaga Free Agents FC ibitego 4-0 mu mukino w’Igikombe cy’Igihugu.

FC Kryvbas Kryvyi Rih, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ikomeje umwiherero wo gutegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona yo muri Ukraine izatangira ku wa 22 Gashyantare 2025.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

Nshuti Innocent yatanze umupira wavuyemo igitego ubwo Sabail yatsindaga Kapaz igitego 1-0
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE