Uko Abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bafashije amakipe yabo kwitwara neza nubwo hari abo bitahiriye.

Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa 14, Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yatsinze Chornomorets Odesa ibitego 3-1, yuzuza amanota 28 ifata umwanya wa kane muri Shampiyona.

Muri uyu mukino Djihad yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46 mu gice cya kabiri.

Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo muri Cyprus yakinnye iminota 62 mu mukino ikipe ye yatsinzemo Karamiotissa Polemidion ibitego 4-0 mu mukino w’Umunsi wa 13 wa shampiyona yuzuza amanota 17.

Impera z’icyumweru gishize cyagenze kuri Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubligi yakinnye iminota yose mu mukino ikipe ye yatsinzemo Jong KRC Genk u 23 ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 14 shampiyona ifata umwanya wa kabiri n’amanota 32.

Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yanyagiyemo Kapaza ibitego 4-0 w’umunsi wa 16 wa shampiyona ifata umwanya wa kane n’amanota 26.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye itsindwa na Tikves Kavadarci ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.

Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, ntabwo yakinnye umukino wo mu mpera z’icyumweru ikipe ye ya Kaizer Chiefs yatsizwemo na Polokwane ibitego 2-0, cyane ko ari bwo ari gukira imvune yagiriye mu Amavubi.

Mu gihugu cya Kenya AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur ntiyari mu bakinnyi bakoreshejwe mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Kakamega Homeboyz igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona.

Abandi bakinnyi harimo Rafael York wa Gelfe IF na Byiringiro Lague, Yannick Mukunzi ba Sandkvens zombi zo muri Suwede bari mu kiruhuko harı kandi Kwizera Jojea wa Rhode Island na Kavita wa Birmingham Legion FC zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Imanishimwe Emmanuel “ Mangwende”, yafashije AEL Limmasol gutsinda Karamiotissa Polemidion ibitego 4-0
  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 9, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE