Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru gishize mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe ndetse n’andi marushanwa arakomeza mu gihe umwaka w’imikino uri kugana ku musozo.
Uko ni nako bimeze ku bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gukina hanze y’u Rwanda bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.
Mu mpera z’icyumweru gishize muri Kenya shampiyona yakomezaga ku munsi wa 29 AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yatsinze Talanta FC igitego 3-0 harimo igitego kimwe cyatsinzwe uyu Rutahizamu w’Umunyarwanda.
Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’u Rwanda Ntwari Fiacre ukinira TS Galaxy ari mu bakinnyi bifashishijwe mu mukino yakinnye ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi ndetse ukarangira uyu mukinnyi ayifashije kunganya na Cape Town City igitego 1-1.
Izi mpera z’icyumweru zisize Royale Union Saint-Gilloise ikinamo undi munyezamu w’Amavubi Maxime Wenssens itwaye Igikombe cy’Igihugu mu Bubiligi ‘Belgian Cup’ ndetse mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Gicurasi ikaba igomba guhura na Club Brugge muri Shampiyona.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ni umwe mu bakinnyi barambye mu Ikipe y’Igihugu ndetse mu cyumweru gishize akaba yarafashije AS FAR Rabat yo muri Maroc akinira kubona itike ya 1/4 cy’irushanwa ry’Igikombe cy’Igihugu rya ’Throne Cup’, itsinze Renaissance Zemamra ibitego 2-1.
FK Jerv yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvége ntiyahiriwe n’umukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona yakinnye muri izi mpera z’icyumweru kuko yatsinzwe na Eik-T ibitego 3-2, mu mukino Mutsinzi Ange yagaragayemo wose.
Manzi Thierry yabanje mu kibuga mu mukino Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinze ibitego 2-1 Asaria muri Shampiyona ndetse binafasha iyi kipe gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire.
Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi utaherukaga guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu yongeye kugirirwa icyizere nyuma y’uko akomeje gufasha iyi kipe yo muri Macedonia.
Uyu myugariro kandi mu mpera z’icyumweru yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yanganyijemo na AP Brera Strumica 0-0 biyiganisha habi ku nzira yo guhatanira igikombe cya Shampiyona.
Dylan Maes ukinira FS Jelgava yo muri Latvia yahamagawe ku nshuro ya mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru.
Uyu mukinnyi w’imyaka 23 yakinnye umukino wo mu mpera z’icyumweru utarahiriye ikipe ye kuko yatsinzwe na FK Metta ibitego 3-0.
FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ikinamo Bizimana Djihad yakinnye umukino na Polissya Zhytomyr gusa ntiwarangira kubera ibibazo by’intambara biri muri iki gihugu.
Uyu mukino wahagaze ugeze ku munota wa 37 ugomba gusubukurwa kuri uyu wa Mbere ndetse ugakinwa iminota yari isigaye ndetse iyi kipe ya kapiteni w’Amavubi ikaba yari yatsinzwe igitego 1-0.
AS Marsa yo muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yabonye amanota atatu y’igitego 1-0 mu mpera z’icyumweru ku mukino wayihuje na ES Métlaoui.
Rafael York ukina mu kibuga hagati ni undi mukinnyi umutoza Torsten Frank Spittler yahisemo kongera gukoresha cyane ko asigaye abona umwanya wo gukina muri Gefle IF yo muri Suède.
Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru mu mukino batsinze Skövde AIK ibitego 2-0 nubwo uyu mukinnyi yasimbuwe ku munota wa 76.
Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yari mu byishimo birenze we na bagenzi be nyuma yo gusoza neza umwaka w’imikino banganyije na Vise ibitego 2-2 mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, yamaze no kwegukana igikombe cyayo irusha amanota 10 iyikurikiye.
One Knoxville SC yo mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikinamo Nshuti Innocent, yanyagiwe na NC Hailstorm ibitego 5-1 mu mukinno uyu rutahizamu yinjiyemo asimbuye ku munota wa 62. Biteganyijwe ko abakinnyi bazasanga abandi bakina imbere mu gihugu mu mwiherero uzatangira tariki 20 Gicurasi 2024, utegura imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane u Rwanda ruzasuramo Benin tariki 6 Kamena na Lesotho tariki 11 Kamena 2024 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026. Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota