Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yo kwitwara neza.
Imvaho Nshya igiye kubagezaho uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru, baba abakina muri Afurika cyangwa hanze yayo.
Mu Misiri, Al Masry ikinamo Mugisha Bonheur yitwaye neza mu mpera z’icyumweru itsinda Ghazi El Mahalla FC ibitego 2-1 -0 mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona, ifata umwanya wa kabiri n’amanota 14 irushwa na Zamalek ya mbere amanota abiri.
Uyu Munyarwanda ukina hagati yugarira yinjiye yakinnye umukino wose.
El-Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo ikinamo Ishimwe Saleh, yatsindiwe mu rugo na Azam FC ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup.
Ni mu gihe kandi Jamus SC yo muri icyo gihugu ikinamo Muhire Kevin, yanganyije 0-0 na Al Hilal S.C yo muri Sudani mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League.
Ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, Al Ahli Tripoli ya Manzi Thierry na Bizimana Djihad yanganyije 0-0 na Dadje FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere muri CAF Champions League.
Ishimwe Anicet ukina nka rutahizamu unyuze mu mpande, yakinnye umukino wose ikipe ya Olympique Beja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia itsindwa na Stade Tunisien ibitego 2-1.
Iyi kipe ntabwo iratsinda umukino n’umwe kuva Shampiyona ya Tunisia igeze ku munsi wa Gatandatu yatangira.
Muri iyi Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tunisia ni ho rutahizamu Nshuti Innocent akinira Espérance Sportive de Zarzis. Mu cyumweru gishize yafatanyije n’ikipe ye kubona amanota atatu banyagira JS Kairouanaise ibitego 4-1.
Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ni we watsinze igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 17, asimburwa ku munota wa 68.
Muri Algeria, rutahizamu Biramahire Abeddy yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 73 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Shampiyona ikipe ya ES Setif itsinzwemo na MB Rouissat ibitego 3-0.
Rutahizamu Gitego Arthur ukinira FUS Rabat yo muri Morocco yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 90+6 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Meknes ibitego 2-0, yuzuza umukino wa kabiri wikurikiranya nta ntsinzi muri Shampiyona ya 2025/26.
Hakim Sahabo ukina muri Standard de Liège iri mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota 77, ubwo iyi kipe yatsindaga Westerlo ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona, yongera kubona amanota atatu nyuma yo gustindwa imikino itatu muri ine iheruka.
RAAL La Louvière na yo ikina muri iyi Shampiyona yatsinze Oud-Heverlee Leuven ibitego 2-1, mu mukino wagaragayemo Umunyarwanda Samuel Gueulette winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 85.
Zire FK ikinamo Mutsinzi Ange muri Azerbaijan yatsinze Samaxi ibitego 2-1, mu mukino w’Umunsi wayo wa gatanu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere. Uyu myugariro yakinnye umukino wose.
Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea yatsinze Miami FC igitego 1-0, mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igitego cyatsinzwe n’uyu Munyarwanda kuri Penaliti ku munota wa 68.
Muri iyi Shampiyona kandi ni ho myugariro Phanuel Kavita akina muri Birmingham Legion, iyi kipe yatsinzwe na Indy Eleven ibitego 2-1.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, we na bagenzi be ntibahiriwe n’impera z’icyumweru aho batsinzwe na Kabuscrorp yo muri Angola igitego 1-0 mu mukino wa mbere wa CAF Confederation Cup.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, yitegura imikino ya nyuma yo mu Itsinda C mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho u Rwanda ruzakira Benin tariki ya 6 Ukwakira mbere yo kwakirwa na Afurika y’Epfo tariki ya 10 Ukwakira 2025.



