Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.
Mu Bubiligi Hakim Sahabo yabanje mu kibuga ndetse akina iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye ya K. Beerschot V.A yanganyijemo na RC Sporting Charleroi ubusa ku busa, ikomeza kubura amanota atatu ku nshuro ya cumi yikurikiranya. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 14.
Muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yongeye kubona intsinzi nyuma y’imikino itanu yikurikiranya ubwo banyagiraga KSC Lokeren-Temse ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona, ifata umwanya wa gatatu n’amanota 39.
Muri uyu mukino Samuel Gueulette yakinnye iminota 46.
Mu gihugu cya Tunisia, impera z’icyumweru ntizari nziza kuri Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yatsinzwe na Esperance de Tunis igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 18 wa Shampiyona.
Uyu Munyarwanda ukina hagati yugarira yakinnye iminota yose y’umukino.
Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 46 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na US Ben Guerdane ubusa ku busa.
Rafael York uherutse kwerekeza muri ZED FC yo mu cyiciro cya mbere mu Misiri, avuye muri Gefle IF yo muri Suède yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yanganyijemo na National Bank of Egypt ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona, iguma ku mwanya wa 11 n’amanota 15.
AFC Leopards yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur, yanganyije na Kariobangi Sharks ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona.
Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda ntiyari mu bakinnnyi ikipe ye yakoresheje muri uyu mukino.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ uheruka kubagwa imvune yo mu ivi, ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Chypre, yatsinzwe na Anorthosis Famagusta igitego 1-0, uba umukino wa cyenda itakaza.
Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan ntibakinnye mu mpera z’icyumweru ahubwo bafite umukino kuri uyu wa Mbere na Neftci PFK saa kumi n’imwe ku isaha ya Kigali.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent ukinira Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan we na bagenzi be ntibakinnye mu mpera z’icyumweru, bakomeje imyitozo bitegura umukino wa shampiyona bafitanye na Qarabag ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘’Amavubi ‘’ Djihad Bizimana uherutse kwerekeza Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya asanzemo myugariro Manzi Thierry bakomeje imyitozo bitegura umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona bazakinamo na Asaria SC ku wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, mu mpera z’icyumweru yari ku ntebe y’abasimbura ikipe ye itsinda stellenbosch igitego 1-0, ifata umwanya wa 5 n’amanota 25.
Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje umwiherero wo gukina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona yabo iteganyijwe gutangira muri Werurwe 2025.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.
