Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Mu bihugu bitandukanye imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakomeje gufasha amakipe yabo kwitwara neza, abandi bakaba bakirwana no kubona umwanya uhoraho wo gukina.
Impera z’icyumweru zari nziza kuri myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan wafashije ikipe ye kuva inyuma itsinda Qarabag ya mbere muri Shampiyona ibitego 3-2 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona, yuzuza intsinzi ya gatatu yikurikiranya, ikomeza kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 39.
Uyu myugariro w’Umunyarwanda yakinnye iminota yose y’umukino.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi” Nshuti Innocent ukinira Sebail FK yo mu cyiciro cya mbere Azerbaijan yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Turan Tovuz igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona, ikomeza kuguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 16.
Mu Bubiligi Hakim Sahabo yongeye kubanza mu kibuga ndetse akina iminota yose y’umukino K. Beerschot V.A y’abakinnyi 10 yatsinzwemo na Genk igitego 1-0 muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, ikomeza kubura amanota atatu ku nshuro ya cyenda yikurikiranya. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Muri Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’Umunsi wa 20 wayihuje na Zulte Waregem, zinganya ubusa ku busa. Iyi yabaye inshuro ya gatanu yikurikiranya iyi kipe itabona amanota atatu, iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 36.
Mu gihugu cya Tunisia, Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na Metlaoui ubusa ku busa mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona, ikomeza kuguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 35 irushanwa na Esperance ya mbere inota rimwe.
Uyu munyarwanda ukina hagati yugarira yakinnye iminota yose y’umukino.
Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro yari mu bakınnyi bakoreshejwe n’ikipe ye mu mukino batsinzemo Avenir Sprotif De Gabes igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona, ifata umwanya wa munani n’amanota 23.
AFC Leopards yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur, yatsinze Nairobi City igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiyona.
Uyu Rutahizamu w’Umunyarwanda ntiyari mu bakinnnyi ikipe ye yakoresheje muri uyu mukino.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ uheruka kubagwa imvune yo mu ivi, ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Chypre, yatsinzwe na AEK Larnaca ibitego 2-0, uba umukino wa munani itakaje.
Al Ahly Tripoli yo mu cyiciro cya mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, yatsinze umukino wa munani wikurikiranya, ubwo batsindaga Abelashhar ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona.
Uyu mukinnyi ntabwo ari kugaragara mu mikino y’ikipe ye kuko yagize imvune itamwemerera gukina.
Abakinnyi ba FC Kryvbas Kryvyi Rih, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, bakomeje gutegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona yo muri Ukraine, aho ku wa Gatanu tariki 31 Mutarama 2025 bakinnye umukino wa gicuti batsindwa na Kalmar yo muri suwede ibitego 2-0.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo, kuko bisigaye bigorana, mu mpera z’icyumweru yari ku ntebe y’abasimbura muri “Soweto Derby” hagati ya Kaizer Chiefs na Orlando Pirates warangiye ikipe ye itsinzwe na Orlando Pirates igitego 1-0, iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 21.
Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeje umwiherero wo gukina imikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona yabo iteganyijwe gutangira muri uku kwezi kwa Gashyantare 2025.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, mu mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

