Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
Image

Nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu, mu bihugu bitandukanye, imikino ya Shampiyona yarakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bafashije amakipe yabo kwitwara neza nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye.

Mu gihugu cya Ukraine shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa cumi, Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yatsinze Zorya Luhansk igitego 1-0, yuzuza amanota 14 mu mikino icyenda imaze gukina muri Shampiyona.

Muri uyu mukino Djihad yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 57.

Impera z’icyumweru zari nziza Kuri Stade Tunisien yo mu cyiciro cya mbere muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yatsinze Etoile du Sahel igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Impera z’icyumweru kandi zari nziza kuri Ishimwe Anicet ukinira Olympique de Béja yo mu cyiciro cya mbere muri Tuniziya yagaragaye mu mukino ikipe ye yatsinzemo EGS Gafsa ibitego 2-0.

Myugariro Mutsinzi Ange ukinira FK Zira yo mu cyikiro cya mbere muri Azerbaijan yanganyije na Sabah FK igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa cumi wa shampiyona yakinnyemo iminota yose y’umukino.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry ikomeje imyitozo yitegura Shampiyona ya 2024/25 izatangira tariki 25 Ukwakira 2024.

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo muri Cyprus ntibakinnye umukino wa shampiyona mu mpera z’icyumweru ahubwo arakina kuri uyu wa Mbere bakirwa na Nea salamina Famagusta saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Myugariro Rwatubyaye Abdul ukinira Brera Strumica yo muri Macedonia y’Amajyaruguru yakinnye iminota yose y’umukino mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Voska Sports igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.

Mu gihugu cya Kenya AFC Leopards ikinamo Rutahizamu Gitego Arthur yanganyije na Kariobangi Sharks igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa gatanu wa Shampiyona.

Muri uyu mukino Gitego Arthur ni we watanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Victor Omune mbere yo gusimbuzwa ku munota wa 60.

One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yanganyije na Forward Madison FC ubusa ku busa mu mukino uyu Munyarwanda atakoreshejwemo.

Rutahizamu Jojoe Kwizera ukinira Rhode Island yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 66 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Charleston Battery igitego 1-1.

Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yatsinzwe na Orgryte IS ibitego 4-2 mu mukino uwo Munyarwanda yari ku ntebe y’abasimbura.

York Rafael wa Gefle IF yo muri Suède ukina mu kibuga hagati yakinnye iminota 89 mu mukino ikipe ye yanganyijemo na IK Oddevold igitego 1-1.

Samuel Guelette ukinira La Louviere yo mu cyikiro cya kabiri mu Bubligi yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yanganyijemo na Eupen igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa munani wa shampiyona ifata umwanya wa kabiri n’amanota 17.

Umuzamu Buhake Clement Twizere ukinira Ullensaker Kisa yo mu cyiciro cya kabiri muri Norway yakinnye umukino wose ikipe ye yatsinzwemo na Strommen IF ibitego 4-3.

Umuzamu Ntwali Fiarce ukinira Kaizer chiefs yo muri Afurika y’Epfo yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye yanyagiyemo Super Sports United ibitego 4-0 muri 1/8 cy’irushanwa rya Carling Knockout.

Muri ¼ cya Carling Knockout Kaizer chiefs yatomboye Mamelodi Sundown’s.

Mutsinzi Ange ukinira FK Zira agerageza gutsindisha umutwe
Ntwali Fiarce akomeje kwitwara neza muri Kaizer chiefs
Bizimana Djihad akomeje gufasha FC Kryvbas Kryvyi Rih
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 21, 2024
  • Hashize amezi 10
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE