Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu Amavubi Gitego Arthur unakinira AFC Leopards ari mu bakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza mu mpera z’icyumweru, naho Hakim Sahabo we yongeye kubona umwanya muri Standard de Liège mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

Mu mpera z’iki cyumweru gishize mu bihugu bitandukanye, imikino ya shampiyona yarakinwe n’andi marushanwa arakomeza nubwo hari bimwe mu bihugu biri mu karuhuko.

Uko ni nako bimeze ku bakinnyi b’Abanyarwanda bagiye gukina hanze y’u Rwanda bafashije amakipe yabo nubwo hari abo shampiyona zabo zitahiriye muri iyi minsi.

Ku cyumweru tariki 3 Werurwe 2024 mu gihugu cya Kenya shampiyona yakomezaga hakinwa umunsi wa 23, Rutahizamu Gitego Arthur ukinira AFC Leopards ukomeje kwigarurira imitima y’Abanyakenya yatsinze igitego muri bibiri iyi kipe yatsinze Nzoia Sugar.

Igitego cya mbere cyinjizwa na Gitego Arthur ku munota wa 78  ndetse anasimbuzwa ku wa 90 na Maxwell Otieno ari nawo Beja Hassan yatsindiyemo icya kabiri.

Ku wa Gatandatu, mu Bubiligi hakinwe imikino ya Shampiyona y’iki gihugu igeze ku munsi wa 28, St. Liège ikinamo umusore Hakim Sahabo yatsinze Gent ibitego 4-2, uyu Munyarwanda ukina hagati utari uherutse mu kibuga yinjiramo asimbuye ku munota wa 88.

Ku rundi ruhande, umunyezamu Maxime Wenssens ukinira Royale Union SG ntiyigeze agaragara mu kibuga mu mukino ikipe ye yatsinzemo Leuven ibitego 2-0 igakomeza kuyobora Shampiyona y’u Bubiligi.

Muri Morocco, myugariro w’Amavubi Imanishimwe Emmanuel, umaze imikino itatu yikurikiranya ntiyongeye kugaragara mu mpera z’iki cyumweru kuko yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye ya FAR Rabat yatsindaga IR Tanger ibitego 2-1.

Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli muri Libya, yabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino ikipe ye yatsinzemo Al-Ittihad ibitego 3-1 ariko aza kwinjiramo ku munota wa 79 ahawe umwanya na Abdullah Al Sharif. Iyi ntsinzi ya kane yikurikiranya yatumye baguma ku mwanya wa mbere wa Shampiyona ya Libya.

Abdul Rwatubyaye ukinira KF Shkupi yo muri Macedonia yanganyije na GFK Tikvesh 0-0

Rwatubyaye Abdul wa KF Shkupi yo muri Macedonia yakinnye iminota yose y’umukino ikipe ye yanganyijemo na GFK Tikvesh ariko ikomeza kuyobora Shampiyona yo muri iki gihugu.

Byiringiro Lague na Mukunzi Yannick bafashije ikipe yabo ya Sandvikens IF kuzamuka mu cyiciro cya kabiri ntibaratangira Shampiyona.

Uku ni na ko bimeze ku Ikipe ya FC Jerv ikinamo myugariro Mutsinzi Ange yamanutse mu cyiciro cya kabiri muri Norvege.

Umukinnyi wo hagati w’Amavubi, Rafael York ntabwo ikipe ye ya Gefle IF yo muri Suède yitwaye neza kuko mu mukino yakinnye iminota yose mu mpera z’icyumweru batsinzwe na Örebro ibitego 2-1, uba uwa gatatu wikurikiranya batakaje.

Impera z’icyumweru zisize amarira kuri FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine ikinamo Bizimana Djihad wakinnye umukino wose ariko ikipe ye ikanyagirwa na FC Shakhtar Donetsk ibitego 5-2.

Iyi kipe irimo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad yahise itakaza umwanya wa mbere yari ifite iba iya kabiri n’amanota 37.

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 4, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE