UK yasubukuye inkunga yo gukwiza amashanyarazi y’imirasire y’izuba mu Rwanda

Urwego rw’Ingufu zisubira, cyane cyane ingufu z’amashanyarazi aturuka ku irasire y’izuba, rukomeje gufasha no kuyobora Guverinoma y’u Rwanda ku kwesa imihigo ku ntego yihaye yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturarwanda 100% bitarenze mu mwaka wa 2024.
Gahunda iterwa inkunga na Guverinoma y’u Bwongereza (UK) yitwa REPP cyangwa “Renewable Energy Performance Platform”, iri mu zikomeje gutanga umusaruro mu kwimakaza ibikorwa byo kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba mu Rwanda.
Bivugwa ko gahunda ya REPP yafashije Ikigo ARC Power kubaka ibikorwa remezo bikusanya ingufu z’imirasire y’izuba mu Karere ka Bugesera n’aka Gatsibo hagati y’umwaka wa 2019 n’uwa 2020.
Kuri ubu iyo gahunda igiye gusubukura ibikorwa byayo byo gushyigikira ARC Power gukomeza umushinga wo kwagura imiyoboro y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu bice bitandukanye by’u Rwanda bitaragerwaho n’amashanyarazi y’Umuyoboro w’Igihugu.
Biteganyijwe ko ARC Power yongera guhabwa inguzanyo izifashishwa muri uwo mushinga kuko iguzanyo ya mbere yakoresheje mu cyiciro cyasoje hubatswe inganda enye z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’imiyoboro itandatu no kuyakwirakwiza.
Iyo miyoboro ni yo yubatswe kandi ikaba ikwirakwiza amashanyarazi mu Midugudu 14 yo mu Karere ka GBugesera n’aka gatsibo nk’uko bitangazwa n’urubuga ESI-Africa.
Iyo miyoboro ni yo yahuje inacanira abantu barenga 1000, ikaba inafasha ubucuruzi buciriritse 153 ndetse na serivisi z’ingenzi 3 zitangwa hifashishijwe amashanyarazi muri ibyo bice, akaba ari amateka yahubatswe ku nshuro ya mbere.
ARC Power yiteguye gukorana na Guverinoma y’u Rwanda mu rugendo rwo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024, binyuze mu kubaka imiyoboro mito ikwiza amashanyarazi ndetse no guha abaturage imirasire igezweho.
Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zose hamwe zamaze kurenga muliyoni ebyiri kandi izisaga 24.4%, ni ukuvuga izirenga 360,000, zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), igaragaza ko mu kwezi kwa cumi k’uyu mwaka, ingo zigera hafi ku bihumbi makumyabiri na kimwe (20,967) zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka w’ingengo y’imali kandi, izari zayahawe nabwo zageraga ku 42,948.
Ibi bikomeje gutya, umwaka wazajya kurangira ingo zigera hafi ku bihumbi 200 zihawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Urebye n’imbaraga zirimo gushyirwa mu gukwirakwiza imiyoboro hirya no hino mu gihugu, biratanga icyizere ko intego ya 2024 ishoboka.
Muri rusange,imibare y’ukwezi k’Ukwakira 2022, yerekana ko mu Rwanda ingo zifite amashanayrazi zigera kuri 75.3%, harimo izigera kuri 50.9% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izikoresha adafatiye ku muyoboro rusange zigera kuri 24.4%.
Gahunda ya REPP yatangijwe mu mwaka wa 2015, igamije fukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Afurika, aho icyo gihe Ikigo cya UK gishinzwe Ubucuruzi, Ingufu n’Imikorere y’Inganda (BEIS) cyatanze miliyoni 48 z’Amayero, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 54, ku ikubirito.
Mu mwaka wa 2018, BEIS yongereye miliyoni 100 z’amayero (asaga miliyari 113 Frw) ku ngengo y’imari igenewe iyo gahunda. Iyo nyongera yagenewe gukoreshwa hagati y’umwaka wa 2019 na 2023 aho biteganyijwe ko abaturage barenga miliyoni 2.4 bagomba kubona amashanyarazi binyuze mu mishinga igera kuri 40 mu bihugu bitandukanye by’Afurika.