UK: Abenshi bashyigikiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Guhera muri Mata 2022 ubwo Ubwami bw’u Bwongereza (UK) bwasinyaga amasezerano n’u Rwanda yo kwakira abimukira by’agateganyo, abarenga 45,000 binjiye mu gihugu banyuze nzira zitemewe zishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu gihe umubare w’abanyura mu mazi y’ahitwa Channel abandi bagatwarwa n’amakamyo ukomeza kwiyongera, ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage ba UK bashyigikiye ko abafatwa batangira koherezwa mu Rwanda by’agateganyo.

Gusa hari bamwe muri bo bavuga ko nubwo ari kimwe mu bisubizo bitanga icyizere, batizera ko ari cyo kizarangiza ibibazo by’abimukira bambuka baciye mu nzira zitemewe badahwema kwiyongera kandi bibafiteho ingaruka binyuze mu misoro bitanga kugira ngo bacumbikirwe.

Amasezerano u Rwanda rwagiranye na Guverinoma ya UK mu mwaka ushize ateganya ko abimukira n’abasaba ubuhungiro binjira muri UK banyuze mu nzira zitemewe bazajya boherezwa i Kigali by’agateganyo kugira ngo ubusabe bwabo bubanze kwigwaho.

Guverinoma ya UK yiyemeje kubatunga no gutanga ikiguzi cyose cy’ibyangombwa nkenerwa bizabagendaho, ku ikubitiro ikaba yari yemeje gutanga miliyoni 120 z’Amapawundi (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 160) yo kwishyura ikiguzi cy’ibibagendaho no gukurikirana uburezi n’ibindi bya ngombwa byose bakeneye.

Ayo masezerano ateganya kandi ko uwifuza gutura mu Rwanda muri bo azaba afite ayo mahirwe cyangwa se akaba yahitamo gufashwa gusubira mu gihugu cye.

Gusa hashize amezi 12 ayo masezerano ahanganye n’imbogamizi zirebana n’amategeko aho Leta ya UK idahwema gutanga ibisobanuro by’akamaro k’ubu bufatanye n’uburyo ari cyo gisubizo rukumbi mu guca intege ubucuruzi butemewe bw’abantu ndetse n’imfu za hato na hato z’abimukira bazira impanuka z’ubwato.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo “More In Common” hagati ya taliki ya 6 na 11 Mata 2023, bwagaragaje ko 46% by’abaturage ba UK bashyigikiye ubwo bufatanye igihugu cyabo gifitanye n’u Rwanda.

Ni mu gihe 28% ari bo bamagana ubu bufatanye, na ho 27% bo bakavuga ko badafite uruhande baherereyeho kuko batarabasha kubisesengura neza.

Ugereranyije n’ubwakozwe muri Kamena umwaka ushize, abantu bararushaho kugenda bumva agaciro k’ubu bufatanye igihugu cyabo cyagiranye n’u Rwanda kuko icyo gihe 44% ni bo bavugaga ko babushyigikiye mu gihe 40% bo baburwanyaga.

Guverinoma y’u Bwongereza ntihwema gushimira u Rwanda icyo gikorwa cy’ubutwari n’umutima utabara rwagaragaje ndetse rukaba rwaramaze no gukora imyiteguro yose ikenewe kugira ngo abo bimukira bazabeho mu buzima bubasubiza icyubahiro.

Minisitiri w’Intebe wa UK Rishi Sunak, yiyemeje ko azakomeza gahunda y’ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu guhagarika burundu ingendo z’ubwato buto buteza imfu z’abimukira n’ibindi byago mu mazi y’ahitwa Channel.

Sunak yanijeje kugabanya ikiguzi cy’amapawundi miliyoni 6 kijya ku basora kubera abimukira binjira mu gihugu bagacumbikirwa muri za hoteli.

Ibyo byatumye Leta itegura ubundi buryo baba barimo kwakirwamo by’agateganyo hifashishijwe ibyari ibigo bya gisirikare ahitwa Lincolnshire na Essex, iyahoze ari gereza ishaje mu Burasirazuba bwa Sussex, ndetse n’ubwato burebure buherereye ku mwaro wa Dorset.

More In Common yabonye ko hejuru ya 36% bashyigikiye ko abimukira bahabwa amacumbi y’agateganyo no mu bwato bunini bufite ubushobozi bwo gucumbikira abantu 506 ku kirwa cya Portland, mu gihe 21% ari bo batabyemera.

Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko kubona igisubizo kirambye ku bibazo by’abimukira bitazaza mu ijoro rimwe. Minisitiri w’Intebe Sunak yagize ati: “Mpora mvuga ko atari ibintu byoroshye, ni ikibazo gikomeye nta gisubizo kimwe cyihariye gishobora kugikemura.”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE