Uganda yohereje ingabo muri Sudani y’Epfo

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Uganda yohereje ingabo muri Sudani y’Epfo mu gihe ubwoba bukomeje kwiyongera ko iki gihugu gishobora kwinjira mu ntambara y’abenegihugu bitewe no kutumvika hagari ya Perezida Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida Riek Machar.

Kuri uyu wa Kabiri, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF) Gen Muhoozi Kainerugaba, abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’, yatangaje ko ingabo zoherejwe kubungabunga umutekano i Juba kandi ko uwarwanya Perezida Salva Kiir yaba ashoje intambara kuri Uganda.

Yagize ati: “Guhera mu minsi ibiri ishize ingabo zacu zinjiye i Juba mu kubungabunga umutekano. Imitwe yacu idasanzwe yinjiye i Juba kugira ngo irinde umutekano. Twebwe UPDF dushimira Nyakubahwa Perezida Salva Kiir, ni umuvandimwe wa Muzehe (… Perezida Museveni), uwamurwanya yaba arwanyije Uganda. Abazakora icyo cyaha bazumva icyo bivuze.”

Gen Muhoozi atangaje ibyo mu gihe ubushyamirane hagati ya Perezida Salva Kiir n’uwahoze ari Visi Perezida Riek Machar bugenda bwiyongera kubwo kutubahiriza amasezerano yo gusaranganya ubutegetsi.

Aljazeera yatangaje ko imirwano yadutse muri icyo gihugu mu minisi ishize yatumye Kiir na Machar basubira mu makimbirane kandi bombi bari barashyize umukono ku masezerano y’amahoro yatumye intambara y’abaturage irangira mu 2018.

Mu cyumweru gishize, Guverinoma ya Perezida Kiir yafunze Abimisitiri babiri n’abayobozi bakuru mu ngabo bazira kwifatanya na Riek Machar.

Abasirikare benshi barimo na ba Jenerali baherutse kugwa mu Mujyi wa Nasir uri mu majyaruguru ubwo hari imirwano ishyamiranyije ingabo n’indi mitwe, Kiir yavugaga ko ishyigikiwe na Machar.

Nubwo Perezida yavuze ko atazasubira mu ntambara ariko hari abasesenguzi bavuga ko ishobora kwaduka kandi ikomeye.

Ku wa Gatanu n’Umuryango w’Abibumbye wasabye ko impande zombi zakemura amakimbirane binyuze mu nzira z’ibiganiro kugira ngo badahungabanya umutekano.

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 11, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE