Umugabo mubi ku Isi yizihije imyaka 22 amaranye n’umugore we

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Umugabo wo muri Uganda yahawe igikombe cyo kuba mubi ku Isi, Baguma Godfrey uzwi ku izina rya Ssebabi yizihije isabukuru y’imyaka 22, amaranye n’umugore we Namande Cate.

Ikinyamakuru cyo muri Uganda kizwi nka Exclusive Bizz cyatangaje ko Ssebabi na Namande Cate, bagaragaje akanyamuneza batewe n’igihe bamaranye banasangiza abakunzi babo ibihe bitoroshye bahuye nabyo mu rushako rwabo.

Namande yavuze ko yabanye na Ssebabi afite imyaka 18 kandi icyo cyemezo cye cyanenzwe n’umuryango we n’inshuti zamusekaga zimubaza impamvu ahisemo kubana n’umugabo mubi ku rwego rwo hejuru ufite isura nk’iya Ssebabi.

Gusa Cate ngo ntiyabumviye ahubwo yakomeje kwizera ko Ssebabi ari umugabo Imana yamugeneye, kandi kuva babana urugo rwabo rwagiye rutera imbere mu rukundo n’ubwumvikane.

Ubu uwo muryango ufite abana icumi aho amakuru avuga ko abo bana Ssebabi yababyaye ku bagore batatu ndetse binyuze mu kazi ke ko kudoda inkweto akomeje gutunga umuryango we awitaho uko bikwiye.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga babifurije isabukuru nziza bamaze mu rushako, babashimira kwihangana bagize ntibacibwe intege n’amagambo asesereza n’ibitutsi ahubwo bagahamya ko urukundo nyarwo rubaho.

Godfrey Baguma yatsindiye igihembo cyo kuba mubi mu 2002, yegukanye nyuma yo kurongora umugore wa gatatu w’ikizubazuba; ibintu byatangaje benshi bibaza impamvu akundwa n’abagore beza.

Ssebabi yamamaye cyane mu mwuga wo gutera urwenya aho byatumye yigarurira imitima ya benshi cyane cyane igitsina gore.

Baguma Godfrey uzwi ku izina rya Ssebabi yizihije imyaka 22 amaranye n’umugore wa gatatu
  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 7, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE