Uganda: Itegeko ryo kurinda ibihangano by’abahanzi ryemejwe

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
Image

Perezida w’ishyirahamwe ry’abahanzi mu gihugu cya Uganda (UNMF) Musuuza Edrisah Kenzo uzwi cyane nka Eddy Kenzo, yatangaje ko umushinga w’Itegeko 2024 ryemeza ibijyanye no gucunga umutungo mu by’ubwenge ryamaze kwemerwa rikanashyigikirwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Uyu muhanzi uherutse kugirwa umujyanama mukuru wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi yari aherutse gusezeranya abakunzi b’umuziki n’abawukora ko azakora uko ashoboye umuziki ukongererwa agaciro muri icyo gihugu.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Eddy Kenzo yatangaje ko kugeza ubu itegeko ryo kurinda ibihangano by’abahanzi ryamaze kwemerwa n’inama y’abaminisitiri.

Yanditse ati: “Ndabaramukije, nejejwe no kubamenyesha ko umushinga w’itegeko ririnda ibihangano by’umuhanzi (Ammendment) Umushinga w’Itegeko 2024, wemejwe n’Inama y’Abaminisitiri uyu munsi, Minisitiri w’Ubutabera n’ibikorwa by’itegeko nshinga azashyira ahagaragara umushinga w’itegeko mu Igazeti ya Leta.”

Kenzo ashimira Perezida Museveni uhora yumva ibibazo byabo no kubayobora uko bikwiye, anavuga ko biyemeje gukomeza gutegereza inzira nziza kandi ngufi isigaye kugira ngo bagere ku musaruro.

Eddy Kenzo yagizwe Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni tariki 21 Kanama 2024, bimenyekana bitangajwe n’umugore we Phiona Nyamutooro abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira umugabo we ku ntambwe yateye.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Ukuboza 17, 2024
  • Hashize amezi 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE