Uganda: Itariki y’amatora ya Perezida n’Abadepite yashyizwe ahagaraga 

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda yatangaje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu 2026 azaba ku wa 15 Mutarama.

Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 21 Ukwakira 2025, nyuma y’aho byari bisanzwe bizwi ko aya matora azaba muri Mutarama 2026, ariko tariki iratangazwa.

Abakandida umunani barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 39 ku Butegetsi watanzwe n’ishyaka rya National Resistance Movement na Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine wa National Unity Platform nibo bitwez.we guhangana nk’uko byagenze mu matora yo mu 2021.

Abandi bakandida ni Robert Kasibante wa National Peasants’ Party, Elton Jospeh Mabiriizi wa Conservative Party, James Nathan Nandala Mafabi wa the Forum for Democratic Change (FDC), Gregory Mugisha Mutu Oyera wa the Alliance for National Transformation (ANT).

Hari kandi Mubarak Munyagwa wa Common Man’s Party (CMP), Frank Burira Kavinga wa the Revolutionary People’s Party (RPP).

Abaturage kandi bazanatora n’abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Museveni yongeye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu
Robert Kyagulanyi wamamaye nka Bob Wine ni umwe mu bitezwe kongera guhangana na Perezida Museveni mu matora
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 22, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE