Uganda irashinja ADF ubwicanyi

Igisirikare cya Uganda ejo ku wa Gatanu taliki 13 Ukwakira 2023 cyavuze ko umutwe urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu, The Allied Democratic Forces (ADF), ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wishe umuntu umwe ukomeretsa undi umwe.
Umutwe wa ADF watangiriye ibitero by’inyeshyamba muri Uganda, ariko umaze hafi imyaka 30 ukorerera mu mashyamba ya Congo.
Mu masaha ya saa saba y’ejo hashize ku wa Gatanu, ni bwo abarwanyi ba ADF bagabye igitero.
Abarwanyi batanu ba ADF, bahingukiye ku modoka yari itwaye ibitunguru ku muhanda i Katojo, mu bilometero hafi bitatu uvuye ku mupaka wa Congo.
Byavuzwe na Deo Akiiki, Umuvugizi wungirije w’ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense (UPDF).
Akiiki yavuze ko mu bantu bane bari muri iyo kamyo, umugabo umwe yarashwe agapfa, undi aburirwa irengero.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko uwa gatatu wari muri iyo modoka yakomeretse ku buryo bukomeye, mu gihe umugore yavuyemo ntacyo abaye.
Yakomeje agira ati “Abasirikare ba UPDF barimo guhiga bukware abarwanyi ba ADF bagabye igitero.
Mu 2019 ADF yarahiriye gukorana n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu. Guhera icyo gihe wigambye ibitero by’amabombe n’ubwicanyi.
Mu myaka ibiri ishize, UPDF yatangiye ibikorwa ku butaka no mu kirere mu burasirazuba bwa Congo igerageza guhashya inyeshyamba.
Itangaza ko yabashije kuhica abarwanyi basaga 500 inasenya inkambi zabo.
Mu kwezi gushize, Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko igitero cy’indege cyishe umukomanda wa ADF, Meddie Nkalubo, wavugwagaho kuba ari we wari inyuma ya bombe z’ubwiyahuzi zahitanye abantu barindwi i Kampala mu mwaka wa 2021.
KAYITARE JEAN PAUL