Uganda: Humviswe ingorane ziri mu itegeko rihana abatinganyi
Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Uganda, rwateye intambwe yo gutangira kumva imbogamizi ziri mu itegeko rirwanya abatinganyi.
Ni itegeko ryatangiye gusuzumwa guhera ku wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira 2023. Gusa abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibihugu byo mu burengerazuba byamaganye iryo tegeko rugikubita, bivuga ko rikabije.
Mu cyumweru gishize Komite y’ihuriro ry’uburinganire , (Committee of the Convening for Equality, CFE) yavuze ko itegeko rirwanya abatinganyi rihungabanya uburenganzira bwa muntu,rigaha na rugari abantu ku giti cyabo ngo bahohotere abatinganyi.
Hanagaragajwe raporo y’abashakashatsi yerekanye ko hagati y’itariki ya 1 Mutarama na 31 Kanama, hahohotewe abantu 306. Raporo yakomeje ivuga ko imibare yayo atari impanuka kuko abatinganyi (LGBTQ) bibasirwa cyane.
Itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, ryashyizweho umukono na Perezida wa Uganda Yoweri K. Museveni muri Gicurasi, ni rimwe mu mategeko akaze ku Isi abarwanya, kandi ahana bimwe mu bikorwa byabo n’igihano cy’urupfu.
Reuters yatangaje ko Komite y’Ihuriro ry’Uburinganire (CFE), yavuze ko bitewe n’iri tegeko umubare w’abahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongereye mu muryango w’abatinganyi, harimo n’ibitekerezo byo kwiyahura.
Yanavuze ko uruhare runini mu kutubahiriza uburenganzira bwa muntu rwibasiye abatinganyi (LGBTQ) muri uyu mwaka harimo abakorewe iyicarubozo, abashimuswe n’abagiye birukanwa n’abantu ku giti cyabo.