Uganda: Bobi Wine yasezerewe mu bitaro

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 5, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda wamenyekanye ku izina rya Bobi Wine yasezerewe mu bitaro nyuma yuko yarashwe mu kaguru.

Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka ,Bobi Wine, usanzwe ari umuhanzi ukomeye muri iki gihugu, inkuru ye yamenyekanye ku 03 Nzeri ko yarasiwe ahitwa Bulindo mu karere ka Wakiso ahita yihutanwa mu bitaro bya Nsambya.

Ishyaka rye rya National Unity Platform (NUP) ryatangaje ko yarashwe na polisi ya Uganda agakomereka mu buryo bukomeye.

Polisi ya Uganda yatangaje ko Bobi Wine atarashwe ahubwo yatsikiye akomereka ubwo yari avuye mu ibirori yari yatumiwemo n’Umunyamategeko George Musisi i Bulindo.

Bobi Wine amaze igihe ahanganye n’ubuyobozi bwa Uganda ndetse yatsinzwe amatora ya 2021 aho yari yiyamamarije umwanya wa perezida wa Repubulika.

Gusa mu bihe bitandukanye Bobi yagiye afungwa ndetse akavuga ko Polisi ya Uganda imukorera iyicarubozo agatotezwa ndetse akanakubitwa ndetse ubu bushyamirane bwagiye burangwa nibikorwa by’urugomo byakorwaga n’abarwanashyaka be.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nzeri 5, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE