Uganda: Abana babiri bahitanywe n’umwuzure wibasiye Kampala

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Imvura idasanzwe yateje imyuzure yazindutse igwa kuri uyu wa Gatatu muri Uganda mu murwa mukuru Kampala, yahitanye abana babiri mu gace ka Mulimira.

Umuryango utabara imbabare muri Uganda, Croix-Rouge watangaje ko abo bana bapfuye nyuma y’uko icyumba bari baryamyemo kirengewe n’amazi ubwo nyina yari agiye kubahahira ariko imvura ikaba nyinshi ataragaruka.

Ikinyamakuru Chimp Reports cyatangaje ko Umuvugizi wa Croix Rouge ya Uganda, Irene Nakasiita yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego z’ibanze  mu gutabara abaturage.

Yagize ati: “Itsinda ryacu ryatabajwe kugira ngo ritange ubufasha kuko inzu nyinshi zarengewe ubu turi gukorana n’inzego z’ibanze.”

Uwo mwuzure kandi wibasiye ibice bitandukanye bya Kampala birimo Banda, Kyambogo, na Kinawataka wahagaritse urujya n’uruza n’imihanda imwe irafungwa.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, Michael Kananura, yagiriye inama abatwara ibinyabiziga yo kwirinda gukoresha imihanda yibasiwe cyane ahubwo bagakoresha iyaborohereza urugendo idashyira ubuzima bwabo mu kaga cyangwa urugendo bakarusubika.

Yagize ati: “Ibyiza ni ugusubika urugendo kurusha  gushyira ubuzima bwawe mu kaga.”

Abaturage ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibikorwa remezo biciriritse mu mujyi ari yo mpamvu umwuzure wakajije umurego bityo ko hakenewe amavugurura.

Ni mu gihe abaturage basabwe kwitwararika muri ibi bihe by’imvura idasanzwe kuko ishobora no kuziyongera mu bihe biri imbere.

Umwuzure wibasiye  umujyi wa Kampala
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
,.mokl, says:
Werurwe 26, 2025 at 8:50 pm

jty

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE