Uganda: 15 bishwe n’inkangu abarenga ijana baburirwa irengero

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
Image

Abantu 15 bapfuye abandi 113 baburirwa irengero nyuma yuko imvura nyinshi iguye igateza inkangu mu Burasirazuba bwa Uganda, ikibasira bikomeye akarere ka Bulambuli.

Polisi ya Uganda yatangaje ko umubare uri kuzamuka kandi ushobora no gukomeza kwiyongera nyuma yiyo nkangu yibasiye uduce dutandukanye two muri Bulambuli mu ijoro ryo ku wa gatatu.

Aka karere kagizwe n’imisozi ihanamye kandi amafoto yasakajwe mu bitangazamakuru bya Uganda yerekanye inkangu zaridutse ndetse itaka ryinshi ryuzuye mu mududugudu wa Masugu, hakwirakwijwe amashusho n’amafoto y’abantu bacukura bashakisha ko hari abo batabara mu Mudugudu wa Kimono.

Umuryango utabara imbabare muri Uganda, (Uganda Red Cross Society), watangaje ko ibikorwa byo gutabara bigikomeje, ariko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bulambuli Faheera Mpalanyi yatangarije ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko abapfuye ari 30 kandi harimo n’abana.

Yagize ati: “Twabuze abantu bagera kuri 30 kandi ubu hamaze kuboneka imirambo itandatu, irimo n’umwana muto. Urebye ubukana bw’ibyabaye, ndetse n’ibyo imiryango yibasiwe iri kutubwira, hari abantu benshi baburiwe irengero kuko barengewe n’ibitaka.”

Imvura nyinshi imaze iminsi igwa yateje imyuzure no mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Uganda, yatumye imigezi yuzura ndetse imena no hanze, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahise bitangaza ko hakenewe ubutabazi bwihuse nyuma y’ibyo biza byanangije imwe mu mihanda minini irimo n’uhuza iki gihugu na Sudan y’Epfo itongera gukoreshwa.

Amatsinda y’ubutabazi yoherejwe gufasha abari baheze mu nzira ndetse mu ijoro ryo ku wa gatatu uwo muhanda wari utagikoreshwa.

  • KAMALIZA AGNES
  • Ugushyingo 29, 2024
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Uwabazungu says:
Ugushyingo 29, 2024 at 7:32 pm

Imanaibakire

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE