UEFA Champions League: Real Madrid na Bayern Munchen zanganyije muri 1/2

Real Madrid yanganyije na Bayern Munchen ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa 1/2 wa UEFA Champions League amakipe yombi atahana inota rimwe.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024 ku kibuga Allianz Arena cya Bayern Munchen.
Bayern Munchen yatangiranye imbaraga nyinshi mu minota ya mbere y’umukino, cyane ko yari imbere y’abakunzi bayo ndetse itangira no kurema uburyo bw’ibitego hakiri kare cyane.
Ku munota wa mbere gusa rutahizamu wayo ukina anyuza ku ruhande, Leroy Sané, yashatse koherereza bagenzi be bari mu rubuga rw’amahina umupira ariko ku bw’amahirwe make ufatwa n’umunyezamu wa Real Madid, Andriy Lunin.
Mu minota 10 ya mbere kandi, Joshua Kimmich wa Bayern Munich yongeye kohereza umupira mu rubuga rw’amahina ariko nyuma yo kuwurwanira birangira ugiye muri koruneri.
Real Madrid yakangutse cyane ku munota wa 20 ubwo yabonaga amahirwe akomeye imbere y’izamu, Lucas Vazquez yohereje umupira ugoranye imbere y’izamu rya Bayern Munich ushyirwa muri koruneri kuko wabuze uwukoraho ngo ujye mu runshundura.
Ku munota wa 24, Real Madrid yafunguye amazamu ku igitego cyatsinzwe na Vinicius Junior aherejwe umupira mwiza na Toni Kroos.
Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye umukino n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri Bayern Munchen yatangiranye impinduka Leon Goretzka asimburwa na Raphaël Guerreiro.
Ku munota wa 53, Bayern Munchen yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Leroy Sané ku mupira yazamukanaga wenyine ahita atsinda igitego.
Nyuma y’iminota ine gusa Lucas Vazquez yahise akora ikosa ari mu rubuga rw’amahina kuri Jamal Musiala biba ngombwa ko umusifuzi Clement Turpin atanga penaliti yatewe neza na Harry Kane ayishyira mu izamu, afasha ikipe ye kuyobora umukino.
Ku munota wa 62 Rodrygo yabonye amahirwe yo kwishyura igitego ku mupira ishoti yatereye mu rubuga rw’amahita ariko umwe muri ba myugariro ba Bayern Munich aba maso araryama awukuramo.
Amakipe yombi yatangiye gusatira yaba kuri Real Madrid yifuza byibuze inota rimwe ku kibuga cyo hanze na Bayern Munich yashakaga atatu ikuye iwayo.
Ku munota wa 75, Carlo Ancelotti yakoze impinduka akura mu kibuga Toni Kroos na rutahizamu Jude Bellingham ashyiramo Luka Modrić na Brahim Diaz.
Ku munota wa 83’ myugariro wa Bayern Munich, Min-Jae Kim na we yakoreye ikosa mu rubuga rw’amahina bihesha penaliti Real Madrid ndetse inaterwa na Vinicius Junior atsinda igitego cya kabiri mu mukino, kiba icya gatanu muri UEFA Champions League uyu mwaka.
Mbere y’uko umukino urangira, Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu na yo itagize icyo ihindura birangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 iba nshuro ya gatatu aya makipe anganyirije muri iri rushanwa rya UEFA Champions League, mu gihe buri imwe yatsinze imikino ibiri.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024 ku kibuga Santiago Bernabéu.
Undi mukino wa 1/2 urahuza Paris Saint-Germain na Borussia Dortmund kuri uyu wa Gatatu.



