UEFA Champions League: PSG na Bayern Munich zageze muri 1/4

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ikipe ya Bayern Munich yatsinze Lazio ibitego 3-0 naho Paris Saint-Germain itsinda Real Sociedad ibitego 2-1 zombi zibona itike ya 1/4 muri UEFA Champions League.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024 Saa yine z’ijoro ni bwo hatangiye gukinwa imikino yo kwishyura ya 1/8 muri UEFA Champions League.

Ku kibuga Allianz Arena ikipe ya FC Bayern Munich yari yakiriye Lazio yo mu Butaliyani. Iyi kipe yo mu Budage yari yatsinzwe umukino ubanza igitego 1-0, yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo ibone itike ya 1/4.

Lazio yashatse gutsinda igitego hakiri kare cyane ariko ikomeza kutabyaza umusaruro amahirwe yabonaga harimo n’uburyo Mattia Zaccagni yahushije bwari bwabazwe buhita bunakangura Bayern Munich mu minota 30 y’umukino.

Ku wa 39, Rafael Guerrero yahereje umupira Harry Kane na we awushyira mu izamu ahita yishyura igitego iyi kipe yo mu Budage yari yatsinzwe mu mukino ubanza.

Mu mpera z’igice cya mbere, Matthijs de Ligt na we yafashije Thomas Muller gutsinda igitego cya kabiri cya Bayern Munich cyongereye icyizere iyi kipe yakiniraga iwayo.

Ntabwo iyi kipe yarekeye aho gutsinda kuko ku munota wa 66 Harry Kane yongeye kwigaragaza yohereza umupira mu izamu, agira uruhare mu kugera muri ¼ cya UEFA Champions League.

Uyu mugabo w’imyaka 30 yahise yuzuza ibitego 33 muri uyu mwaka mu mikino 33 yakinnye ndetse ahita aba n’Umwongereza wa kabiri utsinze ibitego 27 muri iri rushanwa, anganya na Wayne Rooney utagikina.

Uyu mukino warangiye Bayern Munich ikomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 3-1 ndetse na Rutahizamu wayo Harry Kane afatanya na Kylian Mbappé kuyobora urutonde rw’abakinnyi binjije ibitego byinshi muri iri rushanwa (6).

Mu gihugu cya Espange Real socidead yari yakiriye PSG yayitsinze umukino ubanza ibitego 2-0.

Kylian Mbappé yari yongeye kugaragara mu bakinnyi Umutoza wa PSG, Luis Enrique, yabanje mu kibuga nubwo yari aherutse kuvuga ko atazamushingiraho, ndetse anamufasha gufungura amazamu hakiri kare cyane.

Ni igitego uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatsinze ndetse kikabanza kwibazwaho kuko gisa n’aho umupira wahinguranyije izamu ariko VAR iracyemeza. Byari nyuma y’akazi gakomeye kari kakozwe na mugenzi we Ousmane Dembélé wamuhereje umupira.

Kuva ku munota wa 15, iyi Kipe yo mu Mujyi wa Paris yayoboye umukino ndetse inakomeza kwitwara neza aho yahushije ubundi buryo mu gice cya mbere.

Real socidead yasoje igice cya mbere atarareba mu izamu rya PSG.

Mu gice cya Kabiri PSG yatangiranye impinduka Bradley Barcola imusimbuza Kang-In Lee.

Uyu mukinnyi winjiye mu kibuga yafashije Kylian Mbappé kongera gushimangira intsinzi ubwo yamuherezaga umupira mwiza na we ntiyatinzamo ahita yiruka asiga ba myugariro ba Real Sociedad, awushyira mu izamu ku munota wa 56.

Uyu rutahizamu yahise agira ibitego 34 mu mikino 34 amaze gukina mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino. Real Sociedad yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 gitsinzwe na Mikel Merino nyuma yo gusatira cyane kw’iyi kipe mu minota ya nyuma y’umukino. PSG yakomeje ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1 mu mikino yombi.

Imikino ya 1/8 iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu

Manchester City irakira FC Copenhagen saa yine z’ijoro

Real Madrid irakira RB Leipzig saa yine z’ijoro

  • SHEMA IVAN
  • Werurwe 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE