UEFA Champions League: Borussia Dortmund yatsinze PSG umukino wa 1/2

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain (PSG), igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League. 

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024 ku kibuga Signal Iduna Park mu Budage. 

Muri rusange, uyu mukino watangiye utuje cyane, amakipe yombi yigana bikomeye, bityo ntihabonekemo uburyo bwinshi bw’ibitego.

Mu minota 30, Dortmund yatangiye gusatirana imbaraga, cyane ku mipira myinshi yanyuraga ku ruhande rw’iburyo rwariho Jadon Sancho.

Ku munota wa 36, Nico Schlotterbeck yateye umupira muremure imbere, rutahizamu Niclas Füllkurg awufunga neza atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.

Iyi kipe yakomeje gusatira, ku munota wa 44 yongera guhusha uburyo bukomeye bw’igitego, ku mupira Karim Adeyemi yahinduye imbere y’izamu, Marcel Sabitzer atera ishoti rikomeye, umunyezamu Gianluigi Donnarumma arikuramo.

Igice cya mbere cyarangiye Borussia Dortmund itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagisubiranyemo imbaraga ari na ko asatirana byatumaga umukino uryoha, gusa PSG yiharira umupira cyane.

Mu minota 50, Kylian Mbappé yateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo, barawurwanira usanga Achiraf Hakimi asongamo wongera ukubita igiti cy’izamu uvamo.

Mu minota 70, PSG yatangiye gusatira bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura. Ousmane Dembélé yahushije igitego ku mupira yahawe na Mbappé, awuteye umunyezamu Gregor Kobel awukuramo.

Iyi kipe yakomeje gusatira, ku munota wa 80, Dembélé yahushije uburyo bw’igitego bukomeye, ku mupira mwiza yahawe na Hakimi ariko awutera hejuru y’izamu.

Muri iyi minota, Dortmund yahariye PSG umupira ubundi igakina iyo itakaje ari na ko iyizamukana ariko ntibashe kubyaza umusaruro amahirwe yabonwaga na Sabitzer na Julian Brandt.

Paris Saint Germain yongeye guhusha igitego ku mupira Vitihna yahinduye imbere y’izamu, Fabian Luis awukina n’umutwe ujya hejuru gato y’izamu.

Uyu mukino warangiye Borussia Dortmund yatsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 mu mukino ubanza wa 1/2. 

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 ku kibuga cya Parc Des Princes i Paris mu Bufaransa.

Undi mukino wa ½ uzahuza Real Madrid na Bayern Munich, ku wa Gatatu tariki 8 Gicurasi 2024. Mu mukino ubanza, amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

  • SHEMA IVAN
  • Gicurasi 2, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE